Bahangiwe umuhanda uhuza Ngoma na Kayonza uzatwara miliyari 1.4 Frw

Abaturage bo mu Mirenge ya Rukira mu Karere ka Ngoma n’abo mu wa Kabare mu Karere ka Kayonza barabyinira ku rukoma ku bw’umuhanda mushya w’ibilometero icyenda batangiye guhangirwa, ugiye kubakura mu bwigunge.
Ni umuhanda bitezeho koroshya ubuhahirane uhera ahitwa Gahushyi ugakomereza i Kibatsi ukagera i Nyaruvumu, biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 1 na miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umuhanda ubusanzwe watangiye guhangwa ahantu utigeze unyura, ukaba uzashyirwamo laterite ugatsindagirwa.
Abaturage bo mu Mirenge ya Rukira mu Karere ka Ngoma na Kabare mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bagorwaga no kutagira umuhanda aho byatumaga akenshi bazenguruka mu buhahirane bikabatwara umwanya n’ubushobozi.
Rutagengwa Isdore utuye mu Kagari ka Butiba, Umurenge wa Rukira, yavuze ko igihe uwo muhanda uzaba wuzuye uzababera igisubizo cy’iterambere kuko bazaba bahahirana mu buryo bworoshye.
Yagize ati: “A batuye mu bice byegereye i Kabare bari baramenyereye kugenda n’amaguru kuko nta modoka yahageraga. Ibi byatezaga igihombo kuko ibihakorerwa cyane bituruka ku buhinzi byatwarwaga ku mutwe bijyanywe ku isoko. Ibyo byanatumaga abaturage bahendwa kuko nta baguzi babasangaga aho batuye.”
Akomeza agira ati: “Uyu muhanda rero no wuzura aha hazagendwa, imodoka zihagere ku buryo ufite imyaka yejeje kugerwaho n’abaguzi benshi bizatuma umusaruro we uzamura agaciro.”
Abaturage bakomeza bavuga ko mu bindi uyu muhanda uzafasha harimo korohereza abanyeshuri kugera ku mashuri, abaturage kugera kwa muganga n’ibindi.
Mukeshimana Dancilla agira ati: “Uko mwabonye aha hantu hagendekaga nabi. Mu gihe cy’imvura abanyeshuri batahaga amajoro kubera inzira zuzuraga amazi bikabasaba kuzenguruka. Bivuzeko na mugitondo bazengurukaga. Ni kimwe n’abajya kwivuza, washoboraga gutega akamoto mu gihe cy’izuba, ariko mu mvura ntibyakundaga. Ibi rero byose twizeye ko uyu muhanda ugiye kubitangaho igisubizo tukoroherwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Nathalie Niyonagira, avuga ko ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’aka gace gasanzwe kazwiho kweza imyaka myinshi ariko abaturage bakagira imbogamizi zo kugeza umusaruro ku isoko.
Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku ruhare rw’abaturage mu gufata neza ibikorwa remezo Leta iba yabegereje maze abasaba kuwufata neza.
Yagize ati: “Uyu muhanda si umuhanda gusa, ni umurongo w’ubuzima, ubuhahirane, uburezi n’ubuvuzi. Ni icyemezo cy’uko Leta ikomeza kwegereza serivisi abaturage. Turasaba abaturage kuwufata nk’umutungo wabo, kuwurinda no kuwusigasira, kugira ngo uzarambe kandi ubagirire ubafashe mu guhindura ubuzima.
Munyaneza Chrisante, umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Ngoma, yabwiye Imvaho Nshya ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izamara amezi 12, abasaga 200 baturiye ahakorwa umuhanda bakazahabona akazi.
