Ba Ofisiye bakuru biga muri NPC mu rugendoshuri imbere mu Rwanda

Ku wa Mbere taliki ya 20 Werurwe, ba Ofisiye bakuru 35 biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri.
Rwitabiriwe n’abagera kuri 35 bahuriye ku masomo y’icyiciro cya 11, bakaba bakomoka mu bihugu 10 by’Afurika ari byo; Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Lesotho, Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda rwabakiriye, hagamijwe guhuza amasomo bigiye mu ishuri n’ibikorerwa mu bigo bitandukanye bazasura.
Rwahawe insanganyamatsiko igira iti: ‘Gusobanukirwa uruhare rw’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera mu mahoro n’umutekano birambye mu Rwanda’.
Urugendoshuri rwatangiriye mu Mujyi wa Kigali, aho bazasura inzego zitandukanye bakabasha gusobanukirwa ingeri z’imirimo itandukanye izamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera; mbere yo gusura ibindi bigo bya Leta n’iby’abikorera, harimo n’inganda, no mu tundi turere tw’igihugu.
Mu Mujyi wa Kigali, bazasura icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru n’imwe mu mitwe n’amashami yayo; Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe n’Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Bazasura uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba mu Karere ka Rwamagana, Ikigo cya Zipline mu Karere ka Kayonza, Ingoro ndangamurage yo kwigira kw’Abanyarwanda i Nyanza, Ingoro ndangamurage ( Musee) y’u Rwanda mu Karere ka Huye, uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, CIMERWA, Bralirwa n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi IDP.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko uru rugendoshuri ruri muri gahunda y’amasomo yo kubaha ubumenyi ku bijyanye n’ukuri k’u Rwanda ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturarwanda, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Yagize ati: “Urugendoshuri rukubiyemo inyigisho zizafasha abanyeshuri kugira ubumenyi ku buryo imiyoborere, ubutabera buboneye n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bigira uruhare mu mutekano w’igihugu. Bazasobanukirwa byimbitse ku mbogamizi n’inyungu z’ubufatanye bw’ibigo bitandukanye mu kunoza imikorere ya Polisi mu gucunga umutekano muri ibi bihe kandi babonereho umwanya wo guhuza inyigisho bahawe n’imikorere bityo babashe gukuramo amasomo azabafasha mu nshingano zabo zo gucunga umutekano.”
Yongeyeho ko biteganyijwe ko urugendoshuri nirurangira, abanyeshuri bazakora ubushakashatsi mu nkingi enye z’ingenzi; umutekano w’igihugu, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera.
Ati: “Nyuma y’urugendoshuri bazakora raporo ku byo bize n’uburyo aya masomo yongerera agaciro ubumenyi n’ubunararibonye bwabo mu kazi ko gucunga umutekano.”
Mu gihe cy’umwaka umwe bamara biga, bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye birimo, amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n’ayerekeranye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.




