Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bakoze urugendoshuri mu Mujyi wa Kigali

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 17, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi, bakoze urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ibyo bigira mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.

Basuye ahantu hatandukanye harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside n’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Rwitabiriwe n’abanyeshuri 34 biga muri iri shuri bakomoka mu bihugu 9 bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda, bagize icyiciro cya 13 cy’amasomo bamaramo umwaka biga ibijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.    

Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe uburyo abanyarwanda bari babanye neza mbere y’uko abakoloni bagera mu Rwanda bakabacamo ibice bishingiye ku moko batari basanzwe bafite kugeza igihe bigera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Banasobanuriwe ingaruka za Jenoside, ingamba z’igihugu zo guhangana nazo zirimo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’aho igihugu kigeze ubu kiyubaka.

Bashana Medald, umwe mu bayobozi b’Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, yeretse  abanyeshuri amwe mu mafoto y’amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yari irimo ikorwa mu gihugu.

Yagize ati: “Tubereka byinshi bijyanye n’uburyo umugambi wa Jenoside wateguwe n’uko washyizwe mu bikorwa ugahagarikwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi mu gihe Umuryango w’Abibumbye wari wadutereranye. Ni umwanya mwiza wo kwiga, gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu n’ingamba zo gusigasira ibyagezweho ku buryo tutasubira aho twavuye, mu ntego ya Oya ntibikabe ukundi (Never Again).”

Akomeza agira ati: “Ikindi ni ukumenya no kwigira ku ndangagaciro zaranze abakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahoze mu ngabo zari iza RPA Inkotanyi, aba ba ofisiye bakuru, bakwiye kwigiraho guhagarika ibyaha nk’ibi bya Jenoside no kubirwanya, kurinda amahoro no kuyabungabunga, bigiramo ko badakwiye gutegereza ko hari undi ukwiye kubakorera ibyo bakwikorera, kumenya ko iyo ufite ubuyobozi bwiza inzego z’umutekano n’izindi zubakitse neza ntaho igihugu kitagera.”

Ba Ofisiye bakuru kandi basobanuriwe imikorere y’ Ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, guhera mu kwiyandikisha kugeza umukandida akoze ikizamini, byose bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umuhuzabikorwa w’amasomo mu Ishuri rikuru rya Polisi wari ubayoboye mu rugendoshuri, Assistant Commissioner of Police (ACP) Modeste Bisangwa, avuga ko uru rugendoshuri rufasha abanyeshuri kuzuza no guhuza amasomo baba bize mu ishuri n’uburyo ashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Uru rugendoshuri rusobanuye byinshi kuri ba ofisiye bakuru kuko ari uguhuza ibyo biga mu ishuri no kubishyira mu bikorwa. Amwe mu masomo biga afite aho ahuriye n’aho twagiye dusura. Urugero hari nk’isomo twiga ryo gukemura amakimbirane ashingiye ku moko, uburyo Jenoside itegurwa n’andi masomo atandukanye. Iyo rero baje bakigira  kuri aya mateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda bibafasha kuyumva, kuyasobanukirwa kurushaho no  gutekereza ku buryo babirwanya.”

ACP Bisangwa yibukije abanyeshuri gufata neza ibyo bize bikazabafasha mu gukumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya amahoro haba mu bihugu bakomokamo, mu karere n’ahandi ku Isi.

Amafoto: RNP

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 17, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE