Azawi yaterwaga ipfunwe n’isura ye igatuma atigirira icyizere

Umuhanzi wo muri Uganda Priscilla Zawedde uzwi nka Azawi, yatangaje ko yaterwaga ipfunwe n’uko isura ye yasaga acyinjira mu muziki.
Uwo mukobwa uri mu bamaze gukundwa n’abatari bake muri icyo gihugu, yavuze ko uburyo isura ye yari imeze byatumaga atigirira icyizere ari ku rubyiniro kubera uburyo hari n’abamwitiranyaga n’abahungu.
Yagize ati: “Igihe ninjiraga mu muziki, ntabwo nasaga neza, byanteraga ipfunwe, ku buryo benshi bakundaga kunyita Mr Azawi. Banyitiranyije n’abahungu!”
Uyu muhanzi avuga ko uburyo uburanga bwe bwasaga atari abyishimiye, kuko byatumaga atisanzura igihe yabaga ari ku rubyiniro.
Intandaro yo kwangirika ku isura ye, uwo mukobwa avuga ko yatewe n’impanuka yakoze akiri muto, ku buryo yasize imwangije amenyo bigatuma akura atinya guseka.
Ati: “Nkiri muto nakoze impanuka ndagwa ngira ikibazo mu ivi n’amenyo yanjye y’imbere arangirika, ibyatumye numva ntifitiye icyizere ku buryo kugeza ubu yahisemo gushoramo asaga miliyoni 24 z’amashiringi kugira ngo akosore amenyo.
Azawi avuga ko gukosoka kw’amenyo ye bitamufashije kuba amenyo ye yaragiye ku murongo no kumwenyura neza gusa, ahubwo byatumye icyizere yigirira ku rubyiniro no mu ruhame kiyongera, kuko atagiterwa ipfunwe n’uko asa, agasanga bimufasha kurushaho kunoza akazi ke.
Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Masavu, Nze Nkulina, Talking Stage, Party Mood n’izindi.
Yatangiye umuziki mu 2011, atangira yandikira abahanzi batandukanye indirimbo, barimo Eddy Kenzo wanamuhuje n’abandi nka Nina Rose, Lydia Jazmine, Carol Nantongo, Vinka.
