Ava Peace agiye gufatanya umuziki n’ubuhinzi

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda, Ava Peace, yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gushora imari mu buhinzi nyuma yo gushora mu gutegura ibyo kurya bikanga.
Uyu muhanzikazi avuga ko amafaranga akura mu bitaramo yasanze akwiye kuyashora mu bundi bucuruzi bumubyarira inyungu mu rwego rwo kuyabyaza umusaruro.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikora imyidagaduro muri Uganda, Ava Peace, yatangaje ko yizeye ko mu buhinzi bizamugendekera neza.
Yagize ati: “Ubu ndimo gukora ubuhinzi. Nahagaritse gushora muri resitora kubera ko nabonaga ikeneye igihe kinini n’amafaranga menshi, nsanga nkeneye gushorana ubushishozi ni yo mpamvu nayihagaritse. Kugeza ubu nizereye mu buhinzi ndabona bizagenda neza.”
Kimwe mu byo avuga byamuteye gushora mu buhinzi, ni uko yabonye ko buri mu bintu bitanga umusaruro muri Uganda kandi bukaba butanga amafaranga.
Mu biganiro bye, Ava Peace, akunze kugaragaza ko yifuza kuzagira umuryango mugari kuko yifuza kubyara abana hagati ya 6-10, bityo bimusaba gukora cyane kugira ngo azabone uko abitaho.
Ava Peace azwi mu ndirimbo zirimo Whiskey, Kiro Kilamba yafatanyije na Redsan, Omwana We Buddu, Natera, hamwe na Tuli Single, zose ziri mu zikunzwe muri Uganda.
