Autriche: Umunyeshuri yarashe bagenzi be na we ariyahura

Polisi ya Autriche yatangaje ko umuntu wari witwaje imbunda bitaramenyekana niba yigaga cyangwa yarasoreje ku ishuri ryisumbuye rya Dreierschützengasse riri mu mujyi wa Graz mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu yarashe bagenzi be 9 barapfa na we akiyahura.
BBC yatangaje ko nyuma y’uko arashe bagenzi be ngo nawe yahise ahungira mu musarane ubundi yiyiciramo.
Polisi yavuze ko mu bandi benshi bakomeretse barimo n’abakomeretse bikabije ariko nkuko BBC ibikesha ikinyamakuru Kronen Zeitung cyo muri icyo gihugu yavuze ko hakomeretse abarenga 30.
Minisitiri w’Intebe wa Autriche, Christian Stocker yagaragaje akababaro atewe n’urwo rupfu avuga ko igihugu kigize ibyago.
Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje ku gihugu, nta magambo yasobanura aka kababaro n’agahinda igihugu gifite.”
Polisi yavuze ko hari itsinda ridasanzwe rishinzwe guhangana n’ibitero by’iterabwoba kandi bari gufatanya kugira ngo bashake ibisubizo birambye.
Autriche ni kimwe mu bihugu bifite amategeko yorohereza abaturage gutunga imbunda kurusha ahandi henshi ku mugabane w’u Burayi.
Umuntu wese uri hejuru y’imyaka 18 muri icyo gihugu ashobora kwandikira inzego zibishinzwe ubundi akuzuza ibisabwa bimwemerera kuyitunga ndetse urengeje imyaka 21 ubifitiye uburenganzira ashobora kuyigura.
Ubushakashatsi bwakozwe ku gutunga intwaro ntoya mu 2017, bwagaragaje ko muri icyo gihugu abantu 30 mu 100 baba bazifite; bituma kiba igihugu cya 14 ku Isi giha rugari abashaka gutunga intwaro.
