Australie: Ibihumbi n’ibihumbi by’amafi byishwe n’imihindagurikire y’ibihe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Imihindagurikire y’ibihe iravugwaho kuba yatumye ibihumbi n’ibihumbi by’amafi apfa muri Australie, ikintu kibabaje akaba yarerembaga ku nkombe z’ikiyaga cya Darling-Baaka mu Mujyi wa Menindee, mu majyepfo ya Wales.

Iki kibazo cyatewe n’umwuzure muri ako Karere, na wo watewe n’ubushyuhe. Ayo mafi akaba ahanini yagize ikibazo cya ogisijeni (oxygen) yabaye nkeya mu mazi igihe umwuzure wagabanyutse.

Nanone, amazi agumana ogisijeni nkeya mu gihe ashyushye, bikabuza amafi guhumeka. Ubwoko bwibasiwe kuri 85% ni ubwaho bwite (kavukire) bwitwa ‘brème’ na ‘perche dorée’, mu gihe ubundi bwoko butari ubwaho bwite ari ubwitwa ‘carpe’. Abayobozi bavuga ko iki ari ikintu kitigeze kibaho, nubwo ibintu nk’ibi byabereye mu gace kamwe mu mwaka wa 2018, ariko bitari ku rugero rumwe.

Hagati aho, abayobozi batangiye gukuramo ayo mafi yapfuye kandi byemejwe ko, ikibabaje bitazashoboka kuyakuramo yo ariko ko amazi nta kibazo azagira, ubwiza bw’amazi ku baturage ntibuzahinduka, ntubuzahura n’akaga.

Ubushyuhe mu gace kibasiwe bwageze kuri Dogere Celisius 40 (40 ° C (104 ° F) mu mpera z’icyumweru. Gukuramo amafi yapfuye, abakorerabushake benshi bagerageje gukiza umubare munini w’amafi kavukire ashobora kuba akiri mazima.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE