Australia: Umwana yishwe arashwe bata muri yombi bene wabo

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umwana w’imyaka 14 na mugenzi we bari mu gace ka Goulburn muri Australia batawe muri yombi bazira urupfu rwa mugenzi wabo w’imyaka 9 wishwe arashwe.

Inzego z’iperereza zatangaje ko bitaramenyekana neza isano nyirizina abo bana bafitanye na mugenzi wabo wapfuye ariko Polisi yatangaje ko abo bana batawe muri yombi bazira gutunga no gukoresha imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

BBC yatangaje ko ejo ku Cyumweru ari bwo umwana yajyanywe kwa muganga igitaraganya muri Goulburn nyuma yo kuraswa akagenda avirirana mu ijosi ariko birangira ahasize ubuzima.

Abaturanyi b’aho abo bana bari batuye barimo; Ron Wenban babwiye ikinyamakuru ABC ko bidasanzwe kumva isasu muri ako gace.

Yagize ati: “Kumva urusaku rw’imbunda twabigizeho impungenge kandi nta n’umwe wifuzaga kujya aho ruvugira.”

Wenban yavuze ko umuryango w’abo bana usanzwe utuye i Sydney ariko bakaba baraguze inzu muri ako gace nk’ahantu ho kuruhukira.

Abo batawe muri yombi bakaba bazitaba Urukiko ruburanisha abana muri Gicurasi uyu mwaka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE