Australia: Anthony Albanese yongeye gutsindira kuyobora Guverinoma

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, Ishyaka ry’abakozi riyobowe na Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese muri Ausaralia ryatsinze amatora y’abadepite, nk’uko byari byateganyijwe n’igitangazamakuru cya ABC hashingiwe ku byari byagaragajwe mbere.

I Sydney, bwana Albanese yagize ati: “Ndashimira abaturage ba Australia bampaye amahirwe yo gukomeza gukorera igihugu cyiza ku Isi.”

Ishyaka ry’abakozi riyobowe na Minisitiri w’Intebe wari ucyuye igihe Anthony Albanese “rizahagararirwa mu Nteko ishinga amategeko itaha”, nk’uko byatangajwe n’isesengura ry’amatora kuri televiziyo y’Igihugu ABC, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba n’ubundi Minisitiri w’Intebe.

Iryo shyaka riza ku isonga rifite 77 mu turere 150, nk’uko komisiyo ishinzwe amatora muri Australie ibiteganya, hejuru y’imyanya 76 ikenewe kugira ngo rubanda nyamwinshi ihagararirwe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Iyamamaza ry’amatora ryahagaritswe kuva mu minsi ya mbere n’igitero cy’ubucuruzi cya Washington, Australia ikorerwa imisoro ya gasutamo ya Amerika 10% ku gice kinini cy’ibicuruzwa byayo. Ubushakashatsi bumwe na bumwe bwerekanaga ko gushyigikira abatsimbarara byagabanyutse bitewe na politiki ya Donald Trump, ufatwa nk’umuntu utekereza cyane mu ntangiriro z’umwaka ariko nyuma uhindura imvugo nk’uko byatangajwe na Peter Dutton.

Nk’uko byatangajwe naTeleviziyo y’Igihugu ABC, ngo mu rwego rwo kurushaho gutungurwa n’imiterere ya politiki ya Australia, umuyobozi w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu Dutton yatakaje umwanya we w’Inteko Ishinga Amategeko.

Kubera iyo mpamvu, Peter Dutton yemeye ku mugaragaro ko uruhande rwe rwatsinzwe mu matora rusange yo mu 2025. Ati: “Nahamagaye Minisitiri w’Intebe mushimira ko yatsinze.”

Akomeza agira ati: “Ntabwo twakoze neza bihagije muri ubu bukangurambaga, ibyo bigaragara muri iri joro, kandi mbifitemo uruhare rwose.”

Nta gushidikanya ko ari uguhuza n’imiterere ndetse na bimwe mu bitekerezo bya Donald Trump bimugarutse, nk’uko byanditswe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa muri Australia, Gregory Plesse. Perezida w’Amerika ni isoko y’impungenge zikomeye hano; nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bubigaragaza, ndetse agaragara nk’ikibazo gikomeye kibangamiye amahoro ku Isi.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, wagejeje Ishyaka ry’abakozi ku ntsinzi y’abadepite ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ni umunyapolitiki w’inararibonye ufite amateka mu bakozi. AFP yanditse ko ku myaka 62, umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi ari umuntu uri mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite bo muri Australia, kuva mu 1996.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE