Audia Intore yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe mu njyana gakondo, Audia Intore, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi.
Ni ibirori byabereye mu Karere ka Kicukiro, kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, biteguwe n’inshuti ze za hafi hamwe n’abo mu muryango we, bagamijwe kumutera ingabo mu bitugu mu myiteguro y’ubukwe bwe buteganyijwe mu minsi iri imbere.
Ubwo yari ahawe ijambo, uyu muhanzikazi yavuze ko yanyuzwe n’urukundo yeretswe.
Ati: “Ndabashimiye cyane ku rukundo mukomeje kunyereka, ndabashimiye kuba mukomeje kunshyigikira Imana ibahe umugisha.”
Ibi birori bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize umuryango w’umusore ugiye kumushaka uheruka gusaba no gufata irembo.
Audia Intore yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Cyiza Kelly tariki 05 Gashyantare 2025, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.
Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki 26 Nyakanga 2025.

