AU yafashe mu mugongo imiryango y’abishwe n’ibiza mu Rwanda

Inkuru y’inshamugongo yaraye ikwiriye Isi yose iturutse mu Rwanda ni iy’abantu 127 bambuwe ubuzima n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu taliki ya 03 Gicurasi 2023.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Moussa Faki Mahamat, ni umwe mu bihumbi by’abayobozi batandukanye ku Isi bohereje ubutumwa bwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye.
Yagize ati: “Ibitekerezo n’amasengesho byanjye biri ku miryango y’abantu 127 babuze ubuzima ndetse n’abasizwe iheruheru n’imyuzure ndetse n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yibasiye Intara y’Amajyepfo, Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru. Twifatanyije mu kababaro na Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Ibihumbi by’Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye uyu muyobozi w’inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda wifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye.
Dr. Monique Nsanzabaganwa, Umunyarwandakazi wungirije Umuyobozi Mukuru wa AU, na we yagize ati: “Nashenguwe n’ababuze ubuzima ndetse n’imitungo yangiritse. Mfashe mu mugongo imiryango yabuze ababo, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda. Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wifatanyije namwe mu kababaro.”
Mu bundi butumwa yanditse mu Kinyarwanda, agira ati: “Twihanganishije imiryango yabuze ababo, abakomeretse n’abagendesheje ibyabo kubera ibiza. Mukomere, Igihugu n’Ubuyobozi babafite ku mutima.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita mu Iterambere (UNDP) na ryo ryihanganishije abagezweho n’ingaruka z’ibiza byatewe n’iyo mvura yakesheje ijoro ryose.
Mu butumwa bwatanzwe na UNDP ishami ry’u Rwanda, yagize iti: “Dukwiye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’ikibazo gikomeye gisaba ingamba zikomeye ubu. Ni ryo shingiro ry’ahazaza hacu.”
Guverinoma ya Turikiya na yo yifatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda muri ibi bihe by’agahinda gakomeye.
Hagati aho, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyuma yo gushimangira ko we ubwe ari gukurikiranira hafi ibirimo gukorwa mu gutabara no gufasha abasigaye, yashimiye Inzego z’umutekano n’izindi nzego zakoze ubutaruhuka mu guhangana n’ingaruka z’ibyo biza.
Yagize ati: “Reka nshimire Inzego z’umutekano, abakozi na Leta n’ibindi bigo birimo iby’iyobokamana ku murimo ukomeye bakoze ubutaruhuka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Nidukomeza ubufatanye tuzatsinda!”
