Ariel wayz yahize kwitwara neza muri MTN Iwacu Muzika Festival

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzikazi Ariel Wayz akaba umwe rukumbi mu bahanzikazi bazatarama mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, yatangaje ko yiteguye kwitwara neza aho ahagarariye abahanzikazi bo mu Rwanda.

Uyu mukobwa uri mu bahanzi bitabiriye ibi bitaramo ku nshuro ya mbere, avuga ko azagaragaraza uruhare rwe nk‘umuhanzikazi wagize amahirwe yo kwisanga kuri urwo rutonde.

Yabigarutseho mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’ibyo bitaramo igeze.

Mu gusubiza uko yiteguye yagize ati: “Ndishimye ko ndi hano, nibura umukobwa umwe arahari kandi ndizera ko nzabahagararira neza cyane.“

Ubwo yagarukaga kucyagendeweho bahitamo Ariel Wayz mu bahanzikazi bose bari mu gihugu, Umuyobozi wa EAP isanzwe itegura ibyo bitaramo Mushyoma Joseph, yavuze ko hashingiwe ku buhanga bwe. 

Ati: “Ariel Wayz ni umuhanzi w’umuhanga, afite ibikorwa byivugira ni cyo cyashingiweho.”

Agaruka ku mpamvu buri gihe muri ibyo bitaramo hakunda kugaragaramo umukobwa umwe, Mushyoma yavuze ko guhitamo urwo rutonde ari akazi kaba gakomeye.

Ati: “Ku bijyane n’ubuke bw’abahanzikazi, urebye umubare w’abahungu bakora umuziki mu byiciro byose ni benshi ugereranyije n’abakobwa. Na byo biratugora kuko hari n’abahungu benshi baba basigaye.“

Uretse Ariel Wayz abandi bazagaragara muri ibi bitaramo barimo King James, Riderman, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Kevin Kade na Kivumbi King.

Ni ibitaramo bizatangira tariki 5 Nyakanga bikarangira 16 Kanama 2025, bikazazenguruka Uturere turindwi turimo Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Huye, Rusizi bisorezwe i Rubavu. 

Ibitaramo bya Iwacu muzika Festival bigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, bikaba ari ku nshuro ya 3 bigiye kuba kuva byakwitwa MTN Iwacu Muzika Festival.

Ruhumuriza James( King James) na Gatsinzi Emmery (Riderman) nibo bahanzi bakuru muri ibi bitaramo
Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kevin Kade, Nel Ngabo na Kivumbi King bishimiye kuba bagiye gutarama muri ibi bitaramo ku nshuro yabo ya mbere
Mushyoma Joseph Boubou Umuyobozi wa East African Promoters itegura Iwacu Muzika Festivals
Ikiganiro Kirangiye ababahanzi n’abaterankunga b’ibitaramo bafatanye agafoto k’urwibutso
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE