APR FC yatsinze Rayon Sports yegukana Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2025, nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro, kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025.
Yari inshuro ya gatanu amakipe yombi ahuriye ku mukino wa nyuma w’iki gikombe kuva cyatangira gukinwa mu mwaka wa 1994.
APR FC ni yo yatangiye umukino isatira izamu rya Rayon Sports n’ubwo nta buryo bufatika yabonaga bwo gutsinda.
Ku munota wa 4, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara nyuma yo kuroba Ndikuriyo Patient.
Ni nyuma yo gukura umupira mu rubuga rwe, acenga abakinnyi batatu ba Rayon Sports barimo Omar Gning amusiga hasi yicaye.
APR FC yarushaga cyane Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Ruboneka yacomekeye Lamine Bah, na we awukoraho gato usanga Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin, agaragaza ko habayeho kurarira.
Iminota 25 ya mbere yagoye Rayon Sports yatakazagaumupira buri kanya mu kibuga hagati
Ku munota wa 30, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mugisha Gilbert arobye Ndikuriyo Patient nyuma ya contre-attaque ku umupira wari uhinduwe na Ruboneka Bosco.
Ku munota wa 35, Umutoza wa Rayon Sports Rwaka Claude yakoze impinduka zihuse Souleymane Daffe asimburwa na Niyonzima Olivier ‘Seif’
Mbere y’uko Igice cya mbere kirangira, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.
Ku munota wa 45, Muhire Kevin yahannye ikosa ryakorewe kuri Bassane, umupira ukorwaho na Youssou Diagne, usanga Ishimwe Pierre uwufashe neza.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka ya kabiri Rukundo Abdul Rahman asimbura Iraguha Hadji.
Ku munota wa 48, APR FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira Denis Omedi yacomekewe mu rubuga rw’amahina, Ndikuriyo Patient arasohoka awutera hanze muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 60, Rayon Sports yabonye Coup-Franc nziza Niyigena Clement akiniye nabi Aziz Bassane inyuma y’urubuga rw’amahina hagati.
Iri kosa ryahanwe na Rukundo Abdul, umupira ukurwamo na Ishimwe Pierre mbere y’uko akinirwa nabi na Seif.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Rayon Sports yashakaga kwishyura nibura igitego kimwe muri bibiri ariko ba myugariro n’Umunyezamu wa APR FC bakomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 86, APR FC yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye ryatewe na Denis Omedi ari mu nguni y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ndikuriyo Patient ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.
Umukino warangiye APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2025.
Ni Igikombe cy’Amahoro cya 14 cyegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yashinzwe mu 1993.
Ikipe y’ingabo yaherukaga igikombe cy’Amahoro mu 2017.
APR FC yahise ibona itike yo guhagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup 2025/26.
Abakinyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC:
Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi na Djibril Ouattara.
Rayon Sports:
Ndikuriyo Patient, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin (C), Biramahire Abeddy, Aziz Bassane naIraguha Hadji.










