APR FC yasinyishije Ronald Ssekiganda

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikipe ya APR FC yasinyishije Umugande ukina hagati mu kibuga, Ronald Ssekiganda, wakiniraga Villa SC, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mu mwaka w’imikino urangiye, Ronald Ssekiganda yatsinze igitego kimwe anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego mu gihe mu 2023/24, yatsinze ibitego bitatu anatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego ubwo begukanaga Igikombe cya Shampiyona.

Uyu mukinnyi usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda, yakiniraga Villa SC kuva mu mpeshyi ya 2020 aho mu mikino 69 ya shampiyona yagaragayemo, yatsinze ibitego bitanu.

Muri Uganda Cranes yatangiye guhamagarwamo mu 2024. Yakinnye imikino 12 ayitsindamo igitego kimwe, atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Ssekiganda yari mu bakinnyi kandi bagize uruhare mu gufasha Uganda kubona itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mpera z’uyu mwaka.

Ssekiganda yakiniraga SC Villa kuva mu mwaka w’imikino wa 2020/21 yasinyiye APR FC
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE