APR FC yanganyije na Police FC mu Gikombe cy’Amahoro

APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025.
Mbere y’uko umukino utangira, habanje gufatwa umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.
Muri uyu mukino, APR FC ni yo yatangiye isatira nubwo nta buryo bufatika yabonaga mu rubuga rw’amahina
Ku munota wa 18’, APR FC yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira
Hakim Kiwanuka yahaye Mamadou Sy ashatse gusiga ubwugarizi bwa Police FC, umunyezamu Rukundo Onesime asohoka neza arawumutanga.
Ku munota 26’, yabonye amahirwe yo gufungura amazamu kuri Coup-Franc yahanwe na Ishimwe Christian nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Ani Elijah, ateye umupira ufatwa na Ishimwe Pierre ubanje kwiyongeza.
Ku munota wa 43’, Coup-Franc nziza yabonetse ku ikosa Iradukunda Pacifique yari akoreye Mamadou Sy inyuma gato y’igice cy’uruziga kiba inyuma y’urubuga rw’amahina.
Iri kosa ryahanwe na Ramadhan Niyibizi, umupira ugwa mu rukuta rw’abakinnyi ba Police FC.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu igice cya kabiri, Police FC yatangiranye imbaraga mu minota itanu ya mbere harimo uburyo yabonye ku munota wa 49’ ku ishoti rikomeye ryatewe na Ishimwe Christian ku mupira uteretse washyizwe muri koruneri na Ishimwe Pierre.
Ku munota wa 60’, APR FC yakoze impinduka Denis Omedi na Richmond Lamptey basimbura Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan.
Ku munota wa 63’, Denis Omedi yinjiranye umupira iburyo, awuteye ugonga Ndizeye Samuel mbere y’uko wongera kumugeraho, ateye irindi shoti rifatwa na Rukundo Onesime.
Ku munota 66’, Police FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wahinduwe na Ashraf Mandela mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, Ani Elijah ananirwa kuwuserebeka mbere y’uko Byingiro Gilbert awushyira muri koruneri itagize icyo itanga kuko Pacifique yashyizeho umutwe umupira ukajya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 75’, APR FC yongeye gukora impinduka Victor Mbaoma na Lamine Bah basimbura Pitchou na Mamadou Sy.
Ku munota wa 81’ Rukundo Onesime yakoreye ikosa Victor Mbaoma mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Rulisa Patience yemeza penaliti ndetse amuha ikarita y’umuhondo.
Iyi Penaliti yinjijwe neza na Ruboneka Bosco.
Ku munota wa 88’, APR FC yahushije uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Tuyisenge Arsene yahinduye mu rubuga rw’amahina, Mbaoma abisikana na wo, uhura na Lamine Bah uwuteye hejuru y’izamu arebana na Rukundo Onesime wenyine.
Ku munota wa 89’, Police FC yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Chukwuma Odili ku mupira yatsindishije umutwe nyuma yo guhindurwa na Byiringiro Lague.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025 saa cyenda z’amanywa, kuri Kigali Pele Stadium.
Biteganyijwe ko ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup 2025/2026.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC: Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Alioum Souane, Byiringiro Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Nshimirimana Ismael Pichou, Niyibizi Ramadhan, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.
Police FC: Rukundo onesime, Chimeze David, Ishimwe Christian, Msanga Henry, Achraf Mandela, Ngabonziza Pacifique, Ani Ellijah, Ndizeye Samuel, Mugisha Didier,Iradukunda Simeon na Kirongozi Richard.





