APR FC vs RAYON SPORT imyanya yuzuye – FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rimaze gutangaza ko imyanya yuzuye muri Kigali Pelé Stadium ahazakinirwa umukino uzahuza APR FC na Rayon Sport.
Ni umukino uteganijwe ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 saa cyenda zuzuye.
Uyu mukino w’ishiraniro hagati ya APR FC na Rayon Sports zizaba zihataniye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup” gifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.
FERWAFA yagize ati “Amatike yarangiye, imyanya yuzuye. Ahasigaye isango ni kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pélé Stadium”.
Kigali Pelé Stadium yakira abantu basaga ibihumbi 22.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL