APR BBC yitegura BAL 2025 yaguze Umunyamali

APR BBC yaguze Umunyamali Abdoul Karim Keita mu rwego rwo gukarishya ikipe ikomeje kwitegura Basketball Africa League (BAL 2025).
Karim Keita ukina nk’Umu Center na Power Forward yitezweho gusimbura Shema Osborn na Nobel Boungou Colo baherutse kugira imvune zizatuma badakina BAL 2025.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 yakiniye ikipe y’igihugu ya Mali y’Abatarengeje imyaka 16 muri Afrobasket yabaye mu 2021.
Mu 2022 yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Espagne ari kumwe na Mali.
Uyu musore upima metero 2.5 asazwe akinira Kaminuza ya lowa United Prep yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Imvaho Nshya yamenye amakuru ko azagaragara mu rutonde rw’abakinnyi APR BBC izakoresha muri BAL bazajya hanze muri iki cyumweru.
Uyu mukinnyi ari mu Rwanda ndetse ku mugoroba wo ku wa Mbere yagaragaye ari mu myitozo APR BBC yakoreye muri BK Arena.
APR BBC izahagararira u Rwanda muri BAL ku nshuro ya kabiri, aho izahatana muri Nile Conference iteganyijwe kuzabera i Kigali tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.
Muri iri tsinda, APR BBC izahatana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali.
Kuri ubu, itangaza ko intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.
Imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.
