APR BBC yahigitse Patriots BBC mu mikino ya kamarampaka (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 22, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 83-75 amakipe yombi anganya intsinzi imwe ku yindi, naho REG BBC yatsinze UGB amanota 96-84 mu mikino ya ½ mu ya kamarampaka ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball.

Uyu mukino wa kabiri wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025 muri BK Arena.

Patriots yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze yizere kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe APR BBC yasabwaga kuyigaranzura kugira ngo igarure icyizere cyo guhatanira itike y’umukino wa nyuma.

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana amanota. Aka gace ka mbere karangiye Patriots BBC yatsinze amanota 21 kuri 19 ya APR BBC.

Mu gace ka kabiri, amakipe yafunganye cyane bityo amanota aba make. Mu minota itatu ya nyuma Axel Mpoyo na Raphael Putney batsindiye amakipe yombi amanota menshi ari nako akomeza kwegerana.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye n’amanota 46 kuri 41 ya Patriots BBC.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yagarukanye imbaraga nyinshi abarimo Williams Isaiah na Kandoh Frank atsinda amanota menshi, inayobora umukino.

Mu minota ibiri ya nyuma y’aka gace, Antino Jackson na William Robynes batsinze amanota yiganjemo atatu

Aka gace karangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-57.

Mu gace ka nyuma umukino wakomeje kwihuta amakipe yombi atsindana amanota atatu cyane.

Patriots yagabanyije ikinyuranyo kigera mu manota ane (70-66) gusa APR BBC nayo yakomeje kongera ikinyuranyo ibifashijwemo n’abarimo Antino na Ntore Habimana.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 85-73 amakipe yombi anganya intsinzi imwe ku yindi.

Antino Alvarez wa APR BBC yatsinze amanota 29 akora na rebound icyenda, mu gihe Axel Mpoyo yatsinze amanota 27 akora na rebound zirindwi.

Umukino wabanje REG BBC yatsinze UGB BBC amanota 96-84 iyitsinda umukino wa kabiri, itera intambwe igana ku mukino wa nyuma.

Muri iyi mikino ya ½ amakipe azatanguranwa intsinzi eshatu, aho izakinwa mu buryo bw’umwiza muri itanu (Best of Five), mu gihe mu mikino ya nyuma hazakinwa umwiza muri irindwi.

Umukino wa gatatu, uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 25 Kamena 2025.

REG BBC izakira UGB BBC saa kumi n’ebyiri, mu gihe APR BBC izakira Patriots BBC saa bbiri  n’Igice. Imikino yombi izabera muri BK Arena.

Israel Otobo yongeye kubona umwanya wo gukina nyuma y’igihe adakina
Abakinnyi APR BBC yakoreshe
Abakinnyi Patriots BBC yakoresheje
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 22, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE