Annette Murava yatangaje ko nta kibazo afitanye na Gafaranga

Umuramyi Annette Murava, yashyize ashyira umucyo ku mibanire ye n’umugabo we Bishop Gafaranga, ashingiye ku bimaze iminsi bivugwa ko yaba ari we wamutangiye ikirego akaba afunzwe.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi tariki 7 Gicurasi 2025, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yifashishije urubuga rwa Youtube bise Gafaranga na Murava ahuriraho n’umugabo we, yagaragaje ko nubwo umugabo we afunzwe ariko nta kibazo bafitanye kandi ko bakomeye n’ubwo umuryango wabo urimo kunyura mu bigeragezo.
Muri icyo kiganiro yagize ati: “Nta muntu natera ibuye nje kwivugira ko dukomeye, kuganiriza abakunzi bacu bamaze igihe batatubona, naho ibindi bindi byo si njye uzarota twicaranye hano njye na we (Bishop) tukabaganiriza.”
Yifashishije indirimbo, Murava yaririmbye aca amarenga ko nta kibazo afitanye n’umugabo we Gafaranga, ko ibyavuzwe byose ari ibinyomba.
Ati: “Mu nzu y’imbohe mu mibabaro ur’Imana, mu magambo y’ibinyoma ur’Imana, mu ngoyi nyinshi no mu bibazo ur’Imana […] ndatekereza ko ndirimbye Ikinyarwanda umuntu wese ucyumva icyo gitero kirabisobanura neza.”
Yongeraho ati: “Ni ukuri ndashaka kubwira abakunzi bacu ko tumeze neza. Ndabizi mwaciwe intege, hari byinshi mwabwiwe ariko ndashaka kubabwira ko no mu magambo y’ibinyoma Imana itubereye Imana nk’urugo rwacu ikomeje kutwubakira.”
Ageze ku makuru yakomeje kuvugwa ko yaba ariwe wifungishirije umugabo, Annette Murava yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umugabo we, ahubwo ababivuga bigaragaraza ko ari byo babifuriza kandi bitazashoboka.
Ati: “Nkuko nabwiraga abakunzi bacu njyewe n’umugabo wanjye (Bishop Gafaranga) nta kibazo dufitanye, ahubwo cyeretse niba hari abantu bakeneye ko tugirana ikibazo. Ababishaka nababwira ko ibyo byifuzo byabo ari bibi kandi bitaribusubizwe.”
Murava avuga ko igihe umuryango we umaze unyura mu bigeragezo cyatumye yumva neza impamvu yageragejwe igihe kinini nubwo benshi bita ko ari gito gusa akavuga ko nubwo ari uko bimeze bategereje Imana kandi bizeye.
Ashimira abakunzi b’umuryango wabo ko bakomeje kumusengera anabasaba gukomeza kubasengera kandi bizeye, kuko mu bihe bya vuba bazaba bari kumwe n’umugabo we, bakabaganiriza neza, ababwira ko aho ari abakunda kandi abakumbuye.
Tariki 23 Gicurasi 2025, ni bwo Bishop Gafaranga yaburanye, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, akaba ategereje kuburana mu mizi.
Bishop Gafaranga na Anette Murava bashyingiranywe tariki 11 Gashyantare 2023, bakaba bafitanye umwana umwe.
