Amerika yishe abantu 14 mu bitero byagabwe ku mato  akekwaho gutwara ibiyobyabwenge

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahitanye abantu 14 mu bitero byagabwe ku mato ane akekwaho gutwara ibiyobyabwenge mu nyanja ya Pasifike, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth.

‎Yavuze ko umuntu umwe ari we warokotse atabawe n’inzego zishinzwe ubutabazi muri  Mexique.

‎Ibi bitero ni kimwe muri byinshi Amerika iri kugaba bigamije kurwanya amato atwara ibiyobyabwenge anyuze mu nyanja ya Pasifike no muri Karayibe.

‎Ibitero biheruka mu Burasirazuba  Pasifike ku wa 27 Ukwakira byagabwe ku itegeko rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald  Trump  aho yavuze ko biri mu mujyo wo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.

‎Nibura abantu 51 ni bo bamaze kugwa muri ibyo bitero aho byatumye umwuka w’intambara urushaho kwiyongera hagati  ya Amerika, Colombia na Venezuela.

‎Ibitero nk’ibyo byamaganwe   n’ibihugu byo mu karere ndetse inzobere mu by’amategeko n’ububanyi n’amahanga zikomeje kubishidikanyaho no kubyibazaho.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE