Amerika yasohoje umugambi wayo igaba ibitero karundura  kuri Iran 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 22, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yigambye kugaba ibitero bikomeye ahantu hatatu hakorerwa intwaro kirimbuzi muri Iran, ayiburira kuyoboka inzira y’amahoro cyangwa ibintu bigakara kurushaho.

Trump yavuze ko ibitero byagabwe kuri site ya Fordow, Natanz na Esfahan byagenze neza cyane kandi ari insinzi ikomeye cyane ku gisirikare cya Amerika.

Yagize ati: “Kugaba ibitero kuri site eshatu kirimbuzi za Iran byagenze neza cyane. Ni insinzi ikomeye ku gisirikare cya Amerika kuko nta kindi gisirikare kigeze gikora nk’ibi ku Isi. Ubu ni igihe cy’amahoro.”

Ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byashimangiye iby’ibyo bitero byagabwe kuri izo site nubwo hataragaragazwa ibyangijwe uko bingana.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, yashimiye Perezida Trump ku bwo kugaragaza umurava mu bitero buyagabwe kuri site za Iran ndetse yemeza ko icyo gikorwa kigiye guhindura amateka.

Yagaragaje ko Isiraheli na yo yakoze ibintu bikomeye kandi bitangaje mu bikorwa bigamije guhabya Iran ariko asingiza Amerika yemeza ko ibyo yakoze  mu ijoro ryatambutse batari gukorwa n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ku Isi.

Yagize ati: “Amerika yakoze ibotakorwa n’ikindi gihugu. Amateka azandika ko Perezida Trump yakoze ibishoboka ngo arwanye akaga katerwa n’intwaro kirimbuzi. Ubuyobozi bwe bwanditse amateka agamije guhindura u Burasirazuba bwo hagati ahantu hatuje  n’Isi muri rusange.”

Trump yifatanyije na Isiraheli nyuma yo kumara igihe abiteguza ariko akanga kwerura gusa agaca amarenga.

Gusa ubuyobozi bwa Iran bwaburiye kenshi Amerika buyibuza kwivanga muri iyo ntambara buyibutsa ko umunsi izarenga umurongo utukura izaba iteje akaga agakomeye.

Perezida Donald Trump na Benjamin Netanyahu wa Isiraheli bagabye ibitero kuri Iran
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 22, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Mani says:
Kamena 22, 2025 at 12:28 pm

Ibibintu Tarampa Arigukora Bifite Guteza Akaga Gakomeye Agashuka Isiraheri Nkuko Muri Ukraine Byagenze Ugasanga Ateje Intambara Ikomeye Murikariya Karere . Mumenyeko Hari Ibihugu Byarutura Bifite Gufasha Iran Aribyo
Uburusiya
Ubushinwa
Koreya Yaruguru
Nibindi Ibintu Tarampa Arigukora Abyitondere .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE