Amerika, Qatar na Saudi Arabia bifurije u Rwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga u Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 63 ishize rubwiwe ko rubonye ubwigenge ku bukoloni bw’Ababoligi. 

Ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Leta ya Qatar ndetse n’Ubwami bwa Saudi Arabia, bikomeje kwifuriza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Guverinoma n’Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’ubwigenge.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda Eric W. Kneedler, yagize ati: “Umunsi Mwiza w’Ubwigenge ku Banyarwanda. Tuzakomeza gushimangira umubano wacu no kubaka iterambere rusange ry’ibihugu byombi.”

Ubwo butumwa bwanashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Marco Rubio wavuze ko yiteguye gukorana n’u Rwanda mu kwimakaza uburumbuke n’umutekano mu bihugu byombi.

Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, yifatanyije na Perezida Kagame n’Abanyarwanda kwishimira uyu munsi w’isabukuru y’ubwigenge. 

Nanone kandi, Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Saudi Arabia, yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwishimira uyu munsi. 

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Saudi Arabia, rivuga ko uwo mwami yifurije Perezida Kagame kurambana amagara mazima n’umunezero, yifuriza n’Abanyarwanda bose uburumbuke n’iterambere birambye. 

Ubwo butumwa kandi bwanashimangiwe n’Igikomangoma akaba na Minisitiri w’Intebe wa Saudi Arabia, Mohammed bin Salman bin Abdulaziz Al Saud. 

Abahanga mu bya Politiki bemeza ko amacakubiri yaranze Abanyarwanda nyuma yo kubona ubwigenge afite inkomoko mu miyoborere ya gikoloni, ari na yo yagize byinshi yangiza mu buzima 

Uyu munsi wibutsa abaturage b’u Rwanda inzira bahisemo nyuma y’imyaka 30 yari ishize byitwa ko babonye ubwigenge ariko bwazanye n’ubundi bukoloni bushya bwimakaje amacakubiri n’ubundi yari umusingi w’imiyoborere y’ubukoloni bwabanje. 

Ni umunsi bongera kuzirikana ingorane banyuzemo ndetse n’inshingano bafite zo guharanira kubaka ahazaza harushijeho kuba heza kandi hazira amacakubiri ayo ari yo yose. 

Uyu munsi wibutsa buri wese ko akwiriye kwimakaza ubumwe, amahame yo guharanira icyiza rusange ndetse no kubaka u Rwanda aho buri muturage yumva atekanye kandi afite agaciro. 

Urugendo rw’u Rwanda kuva rwabona ubwigenge ku bakoloni rwari rwuzuyemo ingorane nyinshi, aho abaturage benshi byabaviriyemo kumeneshwa bitewe n’ivangura ryimakajwe icyo gihe. 

Impuguke mu bya politiki zihamya ko ubwo Abanyarwanda bari barimwe uburenganzira ku gihugu cyabo bafataga icyemezo cyo guharanira kugarura ishema ryaburijwemo n’imiyoborere mibi, impinduka zashibutse nyuma zatangaje amahanga menshi. 

Hagaragaye impinduka mu burezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ubukungu muri rusange, byose bishamikiye ku kwiyemeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge. 

Umunsi w’Ubwigenge ku Rwanda si ukwizihiza igihe cy’amateka gusa, ahubwo ni n’igihe cyo kwishimira ubutabera, uburinganire n’ahazaza harushijeho kuba heza Abanyarwanda badatezuka guharanira bafatanyije. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE