Amerika itegereje igisubizo cy’u Rwanda na RDC ku mushinga w’amahoro 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zatangaje ko zitegereje igisubizo cya Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bikubiye mu mushinga w’amasezerano  y’amahoro yitezweho gutanga igisubizo kirambye ku mutekano muke mu Karere no kuzahura umubano w’ibihugu byombi. 

Guverinoma ya USA ivuga ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo biteze ko u Rwanda na RDC bizatanga igisubizo cya nyuma, nk’uko Intumwa ya Perezida w’Amerika muri Afurika Massad Boulos yabigangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters). 

Massad Boulos yongeyeho ko hashobora kuba hakiri impinduka bifuza gukora kuri uwo mushinga w’amahoro cyangwa kurushaho kuwunonosora, ariko akaba yizeye ko mu byumweru bike biri imbere byose bizaba byamaze gushyirwa mu buryo. 

Guverinoma y’Amerika ikomeje guharanira gusinyana amasezerano n’ibihugu byinshi bibonekamo amabuye y’agaciro, imaze igihe irambagiza imikoranire na RDC ishoboka gusa mu gihe icyo gihugu kitakirangwamo intambara n’umutekano muke. 

Ni muri urwo rwego, Amerika yafashe inzira yo gutera ingabo mu bitugu gahunda zigamije gushyira iherezo ku mutekano muke wabaye karande mu Burasirazuba bwa RDC, unagira ingaruka ku Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. 

Boulos yahamije ko muri iki cyumweru yavuganye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bombi bahamya ko banyuzwe n’intambwe imaze guterwa. 

Ati: “Byari byiza ku mpande zombi. Bombi bategereje gukorana natwe, na Qatar hamwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu guharanira kugera ku gisubizo cya nyuma kizaduha amahoro arambye.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, u Rwanda na RDC bashyikirije Amerika ibyo bifuza ko bitabura mu masezerano y’amahoro mu rwego rwo guharanira kugera ku mwanzuro umwe uganisha Akarere k’Ibiyaga Bugari ku kugera ku mamiliyari y’amadolari y’Amerika y’ishoramari. 

Aha ni ho yagaragaje ko Amerika yamaze gukora kuri ibyo byifuzo byaturutse ku mpande zombi, ikagera ku mwanzuro umwe. 

Ati: “Dutegereje igisubizo cya nyuma kizava ku mpande zombi. Nitumara gusoza iyi nshuro ya nyuma Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Rubio yiteguye kwakira impande zombi hano [muri Amerika]. Bityo rero, dufite icyizere ko ibi bishobora gusozwa vuba bishoboka muri ibi byumweru bike biri imbere.”

Umunyamabanga wa USA Marco Antonio Rubio, aheruka kubwira itangazamakuru ko yiteguye kwakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC hagamijwe ko bemeranya ku bikubiye mu mushinga w’amasezerano y’amahoro. 

Inzira ya dipolomasi ikomeje guharurirwa amayira mu gihe imirwano ikomeje gushyamiranya Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) yifatanyije n’imwe mu mitwe yintwaro mu guhangana n’umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bamaze imyaka ikabakaba 30 babwambuye. 

Uwo mutwe witwaje intwaro waje kwihuza n’umutwe wa Politiki wa AFC, umaze kwigarurira imijyi ikomeye ya Bukavu na Goma, n’utundi duce two mu Ntara ya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE