Amerika: Abanyeshuri barenga 1500 bamaze kwamburwa viza n’ubutegetsi bwa Trump

Guhera muri Mutarama 2025, Perezida Donald Trump yasubira ku butegesti bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze kwambura viza abanyeshuri barenga 1500 bo mu bihugu bitandukanye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko ubuyobozi bwa Trump buvuga ko abo banyeshuri bazira ko bagaragaye mu myigaragambyo yo mu 2024 ya za kaminuza yo gushyigikira Hamas mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli.
Abandi ni abagaragaye muri ibyo bikorwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bashyigikiye Palestine muri iyo ntambara.
Izo viza zakuweho ku banyeshuri bo mu bihugu birenga 45, nyuma yo gukurikiranwa ku mpamvu zindi zitandukanye zijyanye no kwishora mu bikorwa bya politiki.
New York Magazine yatangaje ko bamwe muri bo bafashwe kubera imyitwarire idahuje n’amategeko, nk’ibyaha byoroheje cyangwa amakosa ajyanye n’ibinyabiziga.
Hari kandi n’abagaragaye basura uduce two muri Gaza cyangwa abafite imikoranire n’imiryango itari iya Leta; bagiye basabwa gusubiza bimwe mu bibazo bigendanye n’umutekano.
Iyo myanzuro yateje impagarara muri za kaminuza zitandukanye nka; Harvard, Arizona State University, Tufts University n’izindi bituma amashuri ashyiraho uburyo bwo gufasha abanyeshuri kubona ubufasha bw’amategeko, ariko hari impungenge ko Guverinoma ishobora kubashyiriraho ibihano.