Ambasaderi w’Ubufaransa yakeje Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, yavuze imyato Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu 1994.

Amb. Aurélie yabikomojeho mu butumwa yanditse mu gitabo ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, ubwo yari yasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ku Nteko Ishinga Amategeko.

Ni nyuma y’aho ku itariki 09 Nzeri yari yasuye ibice binyuranye by’Urwibutso ari kumwe n’itsinda ryaje rimuherekeje, asobanurirwa amateka ya Jenoside n’ingaruka yasigiye Abanyarwanda ndetse anunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Aurélie asura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, yagize ati: “Iri sura ryamfashije kumva neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cy’indashyikirwa cyazanywe na Gen Kagame n’ingabo yari ayoboye kuyihagarika.”

Yagize amahirwe yo gusobanukirwa urugendo rutangaje rwo kwiyubaka k’u Rwanda mu myaka 31 ishize, hashingiwe ku kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, yashimye uburyo bukoreshwa mu gusobanurira abasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Nyuma y’uko umubano w’ibi bihugu byombi wamaze igihe utameze neza kubera uruhare abari abayobozi b’Ubufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uri ku rwego rushimishije haba mu burezi, mu ikoranabuhanga, n’ahandi.

Amb. Aurélie Royet-Gounin ku itariki 09 Nzeri 2025 yari yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE