Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangije ibirori by’Umuganura

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangije ibirori by’Umuganura

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, bibimburira ibizakomeza kubera mu miryango itandukanye y’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Abanyarwanda basabwa gukomeza kuzirikana uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’Igihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026. Cyitabiriwe n’abahagarariye Abanyarwanda batuye mu bice bya Washington DC, Maryland na Virginia, inshuti z’u Rwanda n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Amerika n’imiryango yabo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb. Mukantabana Mathilde, yashimangiye ko Umuganura ari umwanya wo kwishimira ibyo igihugu cyagezeho no kuzirikana uruhare rwa buri Munyarwanda mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Buri Munyarwanda, yaba ari mu gihugu cyangwa mu mahanga, afite imbuto agomba gutera, uruhare agomba kugira n’inshingano yo gufasha kubaka u Rwanda twifuza kuzasigira abazadukomokaho. Nimureke twese dufate uyu munsi, dukomeza kumva ko ari inshingano zacu kugira uruhare mu kugena u Rwanda twifuza.”

Ku rwego rw’igihugu, ibirori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura wa 2026 byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Rwimbogo, ku wa 07 Kanama 2026. Icyo gihe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko mu mateka y’u Rwanda, Umuganura washimangiraga Ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro Abanyarwanda bahuriyeho, ariko nyuma byose byaje gutakara ari na yo ntandaro y’ibibazo biriho birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi buturuka ku nzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Umuganura washimangiraga ubumwe bw’Abanyarwanda, bigatuma Abanyarwanda bose biyumva nka bene Kanyarwanda. Izi ndangagaciro twagiye tuzitakaza, hanyuma, ni yo mpamvu hari ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zica. Biraturuka kuba tutumva ko turi bene Kanyarwanda kandi dufatanyije.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yasabye Abanyarwanda gukomeza kuzirikana uruhare mu iterambere ry’u Rwanda
Hari hateguwe amafunguro gakondo agaragaza Umuco Nyarwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48