Amb. Vincent Karega yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Algérie
Ambasaderi Vincent Karega yashyikirije Perezida wa Algérie Abdelmadjid Tebboune, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2025, akaba ari we Ambasaderi wa mbere ufite icyicaro muri Algerie.
Nyuma yo gutanga impapuro zo guhagararira u Rwanda agaragaza ko ari ishema kuri we, Amb. Karega yagize ati: “U Rwanda na Algeria byiyemeje kurushaho kuzamura umubano w’ibihugu n’ushingiye ku mugabane, ukagera ku rwego ruhanitse.”
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Nyakanga 2025, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ni yo yagize Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda muri Algérie.
Algérie n’u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.
Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.
Ubwo Perezida Kagame yari muri Algérie ku nshuro ya mbere, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b’ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.
Mukwezi k’Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 3 Kamena 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Algérie rwaranzwe n’ibikorwa byinshi birimo gusura ishuri rikuru ry’icyitegererezo muri Algerie rya National School of Artificial Intelligence, rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI, ryigamo n’Abanyarwanda.
Yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, byibanze ku kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.
Ambasaderi Karega yahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo kugeza mu 2019 ubwo yoherezwaga kuruhagararira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahava mu ku wa 31 Ukwakira 2022 kubera umwuka mubi wari umaze gufata intera hagati y’u Rwanda na n’icyo gihugu.
Ku wa 20 Ukuboza 2024, Amb. Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari.
