Amb Urujeni Bakuramutsa yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Busuwisi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Ku wa Kane tariki ya 23 Ukwakira 2025, Ambasaderi w’u Rwanda Uhoraho ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i Geneva, yashyikirije Perezida Karin Keller-Sutter impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Busuwisi.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro ya Perezida i Bern mu Murwa Mukuru w’u Busuwisi, ukaba ukurikiye ibiganiro bya mbere bya Politiki byahuje u Rwanda n’u Busuwisi ku wa 2 Kamena 2025,

Ibyo biganiro byabereye i Kigali byaharuye inzira zo kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, guhanga udushya no guharanira iterambere rirambye.

Ambasaderi Bakuramutsa na Perezida Keller-Sutter wamwakiriye bunguranye ibitekerezo ku nzira zo kurushaho kwimakaza ubutwererane mu rwego rw’ubukungu n’ishoramari, harimo n’urugendo rwo gukuraho gusoresha ibicuruzwa kabiri mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ikirere cy’ubushuti n’ubucuruzi burambye.

Nanone kandi abayobozi bombi bunguranye ibitekerezo ku butwererane hagati y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC) n’ibigo by’imari byo mu Busuwisi mu rugendo rwo guteza imbere urwego rw’imari rurambye, ishoramari mu mishinga irengera ibidukikije, udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa muri urwo rwego, ndetse n’ishoramari ritanga umusaruro ufatika.

Ku rundi ruhande, ibiganiro byabo byagarutse no ku bufatanye bw’urwego rw’abikorera mu bihugu byombi, ishoramari rishyigikiwe no guhanga udushya, ndetse no kongera ubutwererane bushingiye ku muco hadasigaye n’ubufatanye bukorwa hagati y’abaturage mu kurushaho kwimakaza ubwumvikane n’imikoranire ihamye y’ibihugu byombi.

I Bern, Amb. Bakuramutsa yanaganiriye n’abayobozi banyuranye bo mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga (FDFA), Ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe Iterambere n’Ubutwererane (SDC), ndetse n’Ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe Ubutwererane mu Bukungu (SECO).

Ibiganiro n’abo bayobozi byibanze ku kurushaho guteza imbere ubutwererane busanzwe hagati y’ibihugu byombi, kandi bukomeje kwaguka binyuze mu biganiro bya Politiki.

Gutanga impapuro zimwemwemerera guhagararira u Rwanda mu Busuwisi kwa Bakuramutsa, bije bikurkiye ishyirwaho rya Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, ku wa 15 Ukwakira 2025.

Amb Bakuramutsa yagiranye ibiganiro na Perezida Karin Keller-Sutter, byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Busuwisi
  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE