Amb. Rugwabiza yatashye inzu yubatswe n’Ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) Amb. Valentine Rugwabiza, yatashye inzu mberabyombi, yagenewe gukorerwamo inama n’ibindi birori, yubatswe na Batayo ya IV y’Ingabo z’u Rwanda yoherejwe muri ubwo butumwa.
Umuhango wo gutaha iyo nyubako yubatswe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bwa MINUSCA mu Mujyi wa Bria mu Ntara ya Haute-Kotto, wabaye ku wa Kabiri taliki ya 7 Kamena 2022.
Amb. Rugwabiza yafunguye ku mugaragaro iyo nyubako mu ruzinduko rw’akazi muri iyo Ntara yari yaherekejwemo n’abayobozi bari mu bagize Guverinoma ya Repubulika ya Santarafurika (CAR).
Iyo nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 250, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bukaba bwemeza ko izagira uruhare rukomeye mu kunganira ubuyobozi bw’Intara ya Haute-Kotto mu bikorwa byo kwakira inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.
Iyo nzu mberabyombi igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, aho kimwe ari icyumba kigari cyakira abantu ndetse n’ikindi gice kigizwe n’icyumba cyagenewe itangazamakuru n’itumanaho.

Amb. Rugwabiza yashimye ibikorwa bitandukanye bimaze kugerwaho n’ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, by’umwihariko ashimira Batayo ya IV ikomeje kugira uruhare ruzira amakemwa mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bashinzwe gucungira umutekano.
Ibindi bikorwa by’ingenzi byakozwe n’abasirikare n’abapolisi u Rwanda rwohereje mu butumwa bwa MINUSCA, birimo kubaka ibyumba by’amashuri, ibitaro n’amavuriro, gutanga ibikoresho by’isuku, kwifatanya n’abaturage mu muganda ugamije isuku n’isukura n’ibindi byiyongera ku nshingano z’umutekano buzuza neza.
Amb. Rugwabiza yasabye abari mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA kurushaho kubaka ibikorwa by’iterambere byinshi baharanira gusigasira isura nziza mu Gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.
Yashimye urwego umutekano umaze kubakwaho muri iyo Ntara, ashishikariza abari mu butumwa bwo kubaka amahoro arambye kudacogora mu rugendo bafashe.
Nyuma yo gutaha iyo nyubako, Amb. Rugwabiza yanaganiriye n’abaturage bo mu Mujyi wa Bria ku nzitizi zikigaragara mu kugera ku mahoro arambye, ati: “MINUSCA izakorana n’ubuyobozi bw’Intara ya Haute-Kotto ku kibazo cy’intwaro zikinyanyagiye mu baturage.”
Yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga umutekano wabo bigerweho mu buryo bwuzuye.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2022, ni bwo Amb. Rugwabiza yerekeje i Bangui nk’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibuumbye akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro bwa MINUSCA.
Yagiye kuri izo nshingano asimbuye Mankeur Ndiaye wayoboye ubutumwa bwa MINUSCA guhera mu mwaka wa wa 2019.



