Amb Ngoga yabwiye Akanama ka Loni ko u Rwanda rufite uburenganzira ku bwirinzi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’abibumbye, Martin Ngoga ubwo yari mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, yavuze ko u Rwanda rwiteguye ko hari impinduka izaba mu mikorere y’Ubutumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi uya Congo (MONUSCO), nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinywe ku ya 27 Kamena 2025.
Ayo masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abasivili.
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 20205, Amb Ngoga yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi ko ubwo umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC, ugaragara mu bikorwa byo guhungabanyaga umutekano w’u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kandi ari uburenganzira bwarwo.
Ati: “Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi neza n’aka Kanama, umutwe wa FDLR ukomoka ku ngabo zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje umugambi wawo wa Jenoside ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo.”
Yasobanuye ko iki ari ikibazo kizwi cyo kuba umutwe wa FDLR ubangamiye amahoro mu Karere, atari icya none, kuko kimaze imyaka 22 (2003-2025) ndetse ko Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi mu myanzuro 20 katoye ijyanye no gusenya uwo mutwe wa FDLR ariko bitigeze bikorwa.
Ibyagiye bikurikiraho ni uko uruhande rwibutsaga ko MONUSCO ikwiye kuba ishyira mu bikorwa umwanzuro wo gusenya FDLR rwibasirwaga.
Bityo yasabye ko MONUSCO yashyira ibintu mu buryo, ikibazo kigakemuka.
Yagize ati: “Mu myanzuro 20 yatowe, yose yagaragazaga ko FDLR ari ikibazo ku mahoro n’umutekano, kandi yasabaga MONUSCO kugikemura.
Turahamagarira MONUSCO kugabanya amagambo no kwibasira mu ruhame, ikita ku gufatanya no gushyigikira ibikorwa bya dipolomasi biri mu nzira kandi bitanga icyizere.”
Ni mu gihe muri uku kwezi, Umuyobozi Mukuru wayo, Bintou Keita, atangira kuganira n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma, bikaba bitanga icyizere ko MONUSCO yahindura imikorere, hagamijwe ko hagaruka amahoro mu burasirazuba bwa DRC n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Ati: “Ibiganiro bya Keita ni intambwe yubaka,igaragaza ibyo u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba: ibiganiro bitaziguye bishyira imbere ubwumvane, bigamije gukemura ibibazo mu buryo bunoze.”
Amb Ngoga yashimangiye ko u Rwanda rwizera ko ibiganiro mu buryo bwa dipolomasi bizatanga igisubizo kiboneye ku bibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
