Amb. Mukasine yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Thailand

Ambasaderi Marie Claire Mukasine yashyikirije Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn Phra Vajiraklaochaoyuhua (Rama X), impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu i Bangkok, ku wa 20 Nyakanga 2025.
Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani, yatangaje ko muri iki gikorwa, Ambasaderi Mukasine yatanze indamutso nziza zivuye kwa Perezida Paul Kagame.
Vajiralongkorn ni Umwami wa Thailand kuva muri Gicurasi 2019. Ni we muhungu wenyine w’Umwami Bhumibol Adulyadej n’Umwamikazi Sirikit. Mu 1972 ubwo yari afite imyaka 20, yagizwe Igikomangoma na se.
Nyuma y’aho se atangiye ku wa 13 Ukwakira 2016, byari byitezwe ko ahita yima ingoma ariko asaba igihe cyo kubanza kunamira se mbere yo kujya ku butegetsi. Yaje kwemera kuba umwami mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2019.
Ubutegetsi bwe bwatangiye ku wa 13 Ukwakira 2016 nubwo umuhango wo kumwimika wabaye mu 2019. Ni we muntu ukuze wimye ingoma muri Thailand kuko yagiye ku butegetsi afite imyaka 64.
Ambasaderi Mukasine asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand. Afite icyicaro i Tokyo mu Buyapani.

