Amb Mirenge yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa DMCC

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, yatangaje ko Amb John Mirenge yagiranye ibiganiro na Ahmed Bin Sulayem, Umuyobozi Mukuru wa ‘Dubai Multi Commodities Centre’ (DMCC), bigamije kongera ingano y’ibicuruzwa biva mu Rwanda ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.
Ubutumwa bwa Ambasade y’u Rwanda bwashyizwe ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, bugaragaza ko abayobozi bombi baganiriye ku gukoresha ibikoresho bya DMCC no kwagura ibicuruzwa byo mu Rwanda ku isoko rya UAE.
Raporo ngarukamwa yashyizwe ahagararagara umwaka ushize n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagaragaje ko u Rwanda rwohereje mu muhanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika (asaga Tiriyali 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda), bingana n’inyongera ya 17.2% ugereranyije n’ayo rwinjije mu mwaka 2022.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, zakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 951.1$ (hafi 1.2 tiriyari z’amafaranga y’u Rwanda) bigaragaza inyongera ya 56,9%, cyane cyane yinjijwe n’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga.
Mu nama ya mbere ya Komite ihuriweho y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na UAE, yateranye muri Werurwe 2024, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu bijyanye n’ubufatanye mu bukungu UAE ari yo iza ku isonga mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa.
Mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1 y’amadolari y’Amerika, avuye kuri miliyoni 100 y’agaciro k’ibyacurujwe mu 2012, aho hagaraye inyongera ifatika mu myaka icumi.
Amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) n’Isoko ryo muri UAE, yagaragaje ko byatumye habaho ubwiyongere bw’ibyoherezwa n’u Rwanda mu Burasirazuba bwo hagati, birimo ibicuruzwa byiganjemo avoka, imbuto ziribwa, n’imboga.
RDB itangaza ko Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir, mu 2023 yatwaye toni 4 595 z’imizigo, yiganjemo iyoherejwe mu mu Mujyi wa Dubai( igicumbi cy’ubucuruzi muri UAE).

