Amb Gasamagera yagaragaje ko Umuryango FPR-Inkotanyi na NRM basangiye byinshi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF- Inkotanyi Amb. Wellars Gasamagera, yagaragaje ko hari byinshi ishyaka NRM ( National Resistance Movement) riri ku butegetsi muri Uganda hari byinshi risangiye n’Uyu Muryango.

Yabigarutseho ubwo yitabiraga inama Nkuru y’iminsi ibiri y’iryo shyaka riri ku butegetsi muri Uganda, yasojwe ku wa 28 Kanama 2025 ku Cyicari gikuru cy’iryo shyaka i Kololo mu mujyi wa Kampala.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Amb. Gasamager ayavuze ko imitwe yombi ya politiki hari byinshi ihuriyeho.

Yagize ati: “Impande zombi zisangiye byinshi, birimo imitekerereze yo guharanira agaciro ka Afurika ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu mu Karere.”

Yashimangiye kandi ko Umuryango FPR Inkotanyi ushyigikiye byimazeyo iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’urubuga rwo kwishyira hamwe kw’ibihugu, guteza imbere ubukungu, umutekano n’ubusabane hagati y’abaturage.

Amb. Gasamagera yashimangiye kandi ubushake bwo gukomeza umubano mwiza n’ubushuti hagati y’Umuryango FPR- Inkotanyi n’Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF- Inkotanyi Amb. Wellars Gasamagera n’itsinda ryamuherekeje bitabirye inama Nkuru y’iminsi ibiri y’Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE