Amavubi yijeje Abanyarwanda intsinzi ku mukino wa Benin

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi Djihad Bizimana, yavuze ko Bénin baziranye bityo bijeje Abanyarwanda ko nk’abakinnyi bazakora ibishoboka byose ngo babone intsinzi, cyane ko bazaba bari mu rugo.
Yagarutseho Kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura uyu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzaba ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro.
Abajijwe uko biteguye uyu mukino, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko nk’abakinnyi biteguye gutanga byose ngo intsinzi iboneke, cyane ko bazaba bari mu rugo.
Ati “Tumeze neza abakinnyi bose nta mvune bafite twiteguye gutanga imbaraga zose ngo tuzatsinde uyu mukino. Benin tuzame guhura inshuro nyinshi nabizeza ko twiteguye gutanga ibishoboka byose ngo dushimishe Abanyarwanda, turabizi neza ko ari wo mukino wa nyuma mu rugo’’
Amavubi azakina uyu mukino abakinnyi icyenda basanzwe babanza mu kibuga bafite ikarita y’umuhondo mu gihe bazabona indi bakazasiba umukino wa nyuma wa Afurika y’Epfo.
Abo ni umunyezamu Ntwari Fiacre, ba myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Niyomugabo Claude na Manzi Thierry, Mugisha Bonheur ukina hagati na ba rutahizamu Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea.
Abandi bakinnyi bafite amakarita y’umuhondo ni Ishimwe Anicet na Gitego Arthur, kongeraho Omborenga Fitina utarahamagawe kuri iyi nshuro.
Bizimana yagaragaje kandi ko nta mpugenge bafite butyo bitazababuza kwitanga.
Ati “Iyo uri mu kibuga ntabwo wapfa kwibuka ko ufite iyo karita kereka imwe ubonera mu mukino ni bwo utangira kwigengesera ngo utabona umutuku.”
Nyuma yo gukina umukino wa Benin, Amavubi azerekeza muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana ku itariki ya 14 Ukwakira 2025.
Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, riyobowe na Benin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo, u Rwanda na Nigeria bikagira 11, mu gihe Zimbabwe ifite amanota icyenda na Lesotho ifite ane ziri mu myanya ya nyuma.






AMATOTO NA VIDEO: Tuyisenge Olivier