Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo gusoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 11, 2025
  • Hashize iminsi 6
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yerekeje muri Afurika y’Epfo, aho izakinira n’iki gihugu umukino w’umunsi wa 10 usoza iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’Amavubi, bavuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bayobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, kuri Mbombela Stadium.

Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo nyuma yo gutsindwa na Benin igitego 1-0 mu mukino wabereye muri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, bituma inzozi zo kujya mu Gikombe cy’Isi zirangirira i Kigali.

Ni mu gihe Afurika y’Epfo yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa.

Afurika y’Epfo irasabwa gutsinda, igategereza ibizava mu mukino wa Nigeria na Bénin, kugira ngo ibone itike y’Igikombe cy’Isi.

Ubwo Amavubi aheruka guhura na Afurika y’Epfo mu mukino ubanza mu Ugushyingo 2023 kuri Stade Huye warangiye atsinze Bafana Bafana ibitego 2-0 byinjijwe na Nshuti innocent na Mugisha Gilbert.

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Benin n’amanota 17 ikurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota 15, Nigeria ni iya gatatu n’amanota 14, u Rwanda ni urwa gatanu n’amanota 11, Lesotho n’iya gatandatu n’amanota icyenda mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota atanu.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 11, 2025
  • Hashize iminsi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE