Amavubi yatsinzwe na Benin, asezererwa mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yatsinzwe na Benin igitego 1-0 isezererwa mu mikino yo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Uyu mukino w’umunsi wa cyenda wo mu Itsinda C wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, kuri Stade Amahoro witabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro.
Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi kuko buri kipe yasabwaga gutsinda ikongera amahirwe yo gukina igikombe cy’Isi
Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’ikipe yabanjemo ku mukino wa Zimbabwe yatsinze.
Nshuti Innocent wari ufite amakarita abiri y’umuhondo icyo gihe, yisubije umwanya we wari wafashwe na Biramahire Abeddy.
Amavubi yatangiye umukino yiharira cyane umupira hagati mu kibuga.
Ku munota wa 30, amakipe yombi yakomeje gukinira cyane mu kibuga hagati nta n’imwe itera mu izamu.
Ku munota wa 41, Mugisha Bonheur yinjiranye umupira mu kibuga hagati, awuhereza Bizimana Djihad awuteye ishoti, umunyezamu Marcel Dandjinou arawuhoza mbere yo guhaguruka byihuse akawufata neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Amavubi yongeye kugarunakana imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri isatira cyane harimo uburyo bwahushijwe na Niyomugabo Claude ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina, ukurwamo n’umunyezamu Marcel Dandjinou mbere y’uko Nshuti Innocent ararira.
Ku munota wa 65, Benin yatangiye gusatira izamu ry’Amavubi ndetse ibona koruneri ebyiri zikurikiranya ariko ba myugariro bakomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 75, Umutoza w’Amavubi yakoze impinduka Ruboneka Bosco asimbura Kwizera Jojea.
Ku munota wa 79, Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tosin AAjyegun nyuma yo gusohoka nabi kwa Ntwari Fiacre no guhagarara nabi kwa ba myugariro.
Umukino warangiye Amavubi yatsinzwe na Benin igitego 1-0 amahirwe yo kujya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026 arayoyoka.
U Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane n’amanota 11.
Benin yiyongereye amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi kuko yagize amanota 17 ku mwanya wa mbere.
Afurika y’Epfo yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, igira amanota 15 ku mwanya wa kabiri.
Ni mu gihe Nigeria yagize amanota 14 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-1.
Amavubi azasoza iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yakirwa na Afurika y’Epfo ku wa kabiri, tariki 14 Ukwakira 2025.
Abakinnnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga
U Rwanda
Ntwari Fiacre, Kavita Phanuel Mabaya, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.
Benin
Marcel Dandjinou, Yohan Roche, Tamimou Ouorou, Olivier Verdon, Mohamed Tijani, Sessi D’almeida, Imourane Hassane, Dodo Dokou, Jodel Dossou, Andreas Hountondji na Steve Mounie.















AMAFOTO: TUYISENGE Olivier