Amavubi yatsinzwe na Algeria mu mukino wa gishuti (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”yatsinzwe na Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kamena 2025, kiri Stade Chahid Hamlaoui iherereye mu Mujyi wa Constantine.
Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, yahisemo gukoresha ikipe yiganjemo abakinnyi bugarira, aho batandatu barimo Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Niyigena Clément, Phanuel Kavita na Ngwabije Bryan bari mu kibuga, ariko uyu uheruka agakina imbere yabo.
Meddie Kagere ni we wakiniraga imbere wenyine, Mugisha Gilbert na Aly-Enzo Hamon wakinaga umukino wa mbere.
Ni umukino watangiye utuje, amakipe yombi yigana nta buryo bwinshi bw’ibitego buboneka imbere y’izamu.
Ku munota wa 12, Amavubi yabonye Coup Franc ku ikosa ryari rikorewe Aly Enzo Hamon, umupira utewe na Mugisha Gilbert ukurwaho n’ubwugarizi bwa Algeria.
ku munota wa 15, Algéria yabonye uburyo bwa mbere bw’igitego ku mupira wahinduwe na Youcef Belaïli, Ntwari Fiacre wawufashe neza agongana na Hicham Boudaoui.
Ku munota wa 28, Algeria yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Youcef Belaïli n’umutwe, ku mupira wahinduwe na Hicham Boudaoui ku ruhande rw’iburyo.
Les Fennecs yongeye kugerageza uburyo bw’ishoti ryatewe na Ramy Bensebaini, umupira ufatwa neza na Ntwari Fiacre.
Igice cya mbere cyarangiye Algeria itsinze u Rwanda igitego 1-0.
Ku munota wa 53, umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yakoze impinduka Niyigena Clement asimburwa na Kwizera Jojea.
Ku munota wa 58, Algeria yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na
Jaouen Hadjam ku mupira Omborenga Fitina yananiwe kugarura ahita awushyira mu rushundura.
Mu minota ya 60, Amavubi yasatiriye ashaka kugabanya ikinyuranyo ariko amashoti abiri yatewe na Ngwabije Bryan na Mugisha Gilbert ajya ku ruhande.
Ku munota wa 71, Djihad Bizimana yateye ishoti rikomeye nko muri metero 25 umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Mu minota 10 ya nyuma ikipe y’Amavubi yakomeje gusatira ishaka igitego muri bibiri abakinnyi bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.
Umukino warangiye Algeria itsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa gishuti muri ibiri bagomba gukina muri uku kwezi.
Ibihugu byombi bizongera gukina
ku wa Mbere tariki ya 9 Kamena, aho u Rwanda ruzakina na Algeria y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu bonyine, kugira ngo yitegure irushanwa rya CHAN 2025 riteganyijwe muri Kanama 2025.









