Amavubi y’Abangavu yatsinze Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 11, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze iya Zimbabwe ibitego 2-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye umukino iri hejuru ndetse bidatinze ku munota wa 3 gusa ifungura amazamu kuri Coup Franc, Ishimwe Darlene ashyiraho umutwe umupira ujya mu izamu.

‎‎Amavubi yakomeje gusatira ndetse binashoboka ko yabona igitego cya 2 aho uwitwa Gikundiro yazamutse acenga neza yinjira mu rubuga rw’amahina asigaranye n’umunyezamu ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y’izamu gato cyane.

‎Ku munota wa 19, Zimbabwe na yo yaje kwishyura kuri kufura yari itewe neza na Bethel Kondo iragenda ijya mu izamu nyuma yuko abakinnyi b’Amavubi bari bari kurukuta bananiwe gukuraho umupira.

Uko iminota yagendaga wabonaga abakinnyi bo ku mpande zombi imbaraga zigabanyuka umupira ukinirwa hagati cyane.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagarukanye imbaraga maze ku munota wa 58 Gisubizo Claudette atsinda igitego cya kabiri.

Zimbabwe yagerageje gukora impinduka mu kibuga ishaka uko yakwishyura gusa biranga byanze.

Umukino wo warangiye Amavubi u 20 yatsinze Zimbabwe ibitego 211 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Zimbabwe izahura na Nigeria mu ijonjora rya kabiri.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Zimbabwe babanje mu kibuga
Ishimwe Darlene yashimira igitego cya mbere cy’Amavubi
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 11, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE