Amavubi y’Abagore yatakaje umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yatakaje umwanya umwe ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho yagiye ku mwanya wa 165 ivuye ku wa 166.

Iyi kipe iheruka gukina muri Gashyantare uyu mwaka Ubwo yasezerwaga na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, inganyije umwe, itsindwa undi.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ikipe y’Igihugu ya Tanzania yazamutseho umwanya umwe ifata umwanya (137), ikurikiwe na Kenya (142), Uganda (148) mu gihe u Burundi (178).

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ni yo ya mbere muri Afurika, ikaba iya 36 ku Isi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari ubukombe muri iyi mikino, iracyari ku mwanya wa mbere ku Isi.

Urutonde rutaha ruzasohoka mu mezi abiri ari imbere, ku wa 7 Kanama 2025.

Amavubi y’abagore yatakaje umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA ku Isi
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE