Amavubi agiye kwambikwa n’uruganda rwa ‘Masita’

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo ‘Amavubi’ igiye kujya yambara imyenda yakozwe n’uruganda rwa Masita nyuma yo kutavugwaho rumwe ku isinywa ryayo kuva muri Mata 2022.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 ukwakira 2023, B&B FM Umwezi yatangaje ko u Rwanda na Masita bumvikanye ku mikoranire hagati y’impande zombi.

Ni amasezerano yemejwe na Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe iriheruka ryari ryarananiwe kumvikana ku buryo yasinywa, Amavubi agatangira kwambara imyenda mishya.

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yavuzweho gusinya amasezerano n’uruganda Masita, abikora atabimenyesheje abamukuriye.

Ibi byateje ubwumvikane buke mu banyamuryango ndetse na Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier byarangiye yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA ndetse na Muhire Henry asabwa kwegura.

Nizeyimana Olivier yashimangiraga ko mu gihe byagaragara ko habayemo amakosa mu isinywa ry’amasezerano y’imyaka ine, hakongera hagatangwa isoko ku bazambika Amavubi barimo na Masita yari yamenyesheje FERWAFA ko nihatubahirizwa ibyo impande zombi zumvikanye ishobora kwishyura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2.

Mu ntego zikomeye zagombaga guherwaho na Komite Nyobozi nshya iyobowe na Perezida Munyantwali Alphonse, kwari ugushyira ku murongo uburyo bw’imyambarire y’amakipe y’Igihugu y’Amavubi, ni ukuvuga abagabo n’iy’abakobwa.

Amakuru ahari avuga ko FERWAFA yasanze igisubizo gishoboka ari kimwe cyo kwemerera Masita kwambika amakipe y’Igihugu.

Ubusazwe hari amafaranga agenerwa Ikipe y’Igihugu (arimo n’ay’imyambaro) atangwa na Minisiteri ya Siporo buri mwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rigenera buri shyirahamwe mu gihugu amafaranga y’ibikoresho bya ruhago agera kuri miliyoni 100 Frw, atangwa rimwe mu myaka ibiri.

Mu gukina imikino yayo FIFA, uru rwego ruyobora ruhago ku Isi rugenzura ko amafaranga rwatanze yakoreshejwe uko bikwiye ku buryo igihugu kiba kigomba kwambara umwambaro mushya kandi ugezweho.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yari isazwe yambikwa na ERIEA yo mu Butaliyani ubu igiye kwambara umwambaro mushya wakozwe na Masita.

Amavubi azakina imikino ibiri mu kwezi gutaha k’Ugushyingo aho u Rwanda ruzakira Zimbabwe na Afurika y’Epfo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE