Amategeko dukwiye kuyavugisha icyo avuga- Mukantaganzwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro z’abakozi 53 b’inkiko zitandukanye bagiye gutangira imirimo mishya abasaba gukoresha amategeko icyo avuga.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025 ubwo yakiraga izo ndahiro nyuma yo kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye tariki ya 27 Kamena 2025.

Perezida Mukantaganzwa yabibukije ko inshingano zabo zigendera ku mategeko kandi uko buri umwe yumva itegeko bitagomba gutandukana nuko undi abyumva.

Yagaragaje ko umucamanza aca urubanza mu izina ry’urukiko no mu izina ry’abaturage ari yo mpamvu agomba kugisha inama mu gihe yakumva agiye gutegwa.

Yagize ati: “Amategeko dukwiye kuyavugisha icyo avuga. Iyo umuntu aca urubanza uruca mu izina ry’abaturage ariko ukanaruca nk’urukiko ntabwo uvuga ngo njye kanaka ndemeje. Icyo kintu mujye mukizirikana kibahe imbaraga, niwumva ugiye gutegwa ugishe inama bagenzi bawe ariko ntuzicare mu bintu utumva ngo wihanukire ufate umwanzuro udakwiye ngo itegeko urivugishe icyo ritavuga.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa yababwiye ko indahiro atari umuhango ahubwo ari igihango bagiranye n’Igihugu.

Yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo bakirinda ruswa yaba iy’amafaranga, ikimenyane, n’izindi izo ari zo zose  ndetse mu gihe babona bagiye kugwa mu mutego w’ikimenyane bagasaba kuvanwa muri urwo rubanza kugira ngo hatangwe ubutabera butabogamye.

Yavuze ko ikibaraje inshinga ari ukuzamura icyizere Abanyarwanda bagirira urwego rw’ubucamanza, bakora kinyamwuga.

Ati: “Mujya mubibona iyo Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye ko  hari abo twirukana kubera ruswa, ariko buriya ntibirukanwa gusa baranakurikiranwa mu butabera bagahanwa. Urwo ni urugamba turiho kandi mwiyemeje ko muza tukarufatanya.”

Yabibukije ko kuza muri ako kazi bakarimo kuko bagahisemo bityo bagomba kugakora neza ntacyo bimye igihugu.

Yabasezeranyije ubufatanye ndetse abasaba kutagira ipfunwe ryo kubaza igihe hari ibyo badasobanukiwe kugira ngo akazi kanoge.

Abakozi 53 b’inkiko binjiye mu mirimo mishya
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE