Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG yongerewe igihe Kugeza 2028

Leta y’u Rwanda yongereye amasezerano y’ubufatanye yari asanzwe hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain kugeza mu 2028, nyuma y’uko impande zombi zishimiye umusaruro wayo kuva yatangira mu 2019.
Ibi byatangajwe n’impande zombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025.
Kimwe mu bishya biri muri aya masezerano ni uko mu gikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka, PSG izaba yambaye Visit Rwanda ku kuboko.
Ubuyobozi bwa RDB bushimangira ko ubwo bufatanye butanga umusanzu ukomeye mu kurushaho kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, no gufasha abakiri bato mu iterambere ryabo rijyana n’amahirwe anyuranye y’ubukungu no muri siporo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, yagize ati: “Ubu bufatanye bwatanze umusanzu mu buryo bufatika kuko bwatumye u Rwanda rujya mu byerekezo bya mbere mu bitoranywa mu bukerarugendo n’ishoramari, afasha kurera impano, guteza imbere siporo no guhanga ibishya mu muco.
Kuvugurura amasezerano akazagera mu 2028, bizadufasha kurushaho gushingira ku ntsinzi yagezweho no kongera umusaruro ku Banyarwanda n’umuryango w’abakunzi n’abafana ba Paris Saint-Germain aho bari ku Isi hose.”
Victoriano Melero, Umuyobozi Mukuru wa Paris Saint-Germain, na we yongeyeho ati: “Twishimiye gukomeza ubu bufatanye na Visit Rwanda. Twese hamwe tuzatanga umusanzu ukomeye mu kuvumbura ubukungu buri mu muco no mu byiza by’u Rwanda, tunagaragaza ko umupira w’amaguru ushobora kuzana impinduka no guhuza abatuye Isi yose.”
Mu kwezi k’Ukuboza mu 2019 bwa mbere Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes n’ibindi.
Muri Gicurasi 2023, amasezerano yarongerewe imyaka itatu kugeza mu 2025 nyuma y’aho impande zombi zishimye imikoranire n’umusaruro yatanze.
Kuva aya masezerano yasinywa bwa mbere Ukuboza 2019, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.
Amasezerano mashya ya Visit Rwanda na PSG avuguruwe asanze andi u Rwanda rufitanye na Arsenal hamwe na Bayern Munich.
