Amanota ya P6 na 0’ Level y’ibizamini bya Leta bya 2024/25 agiye gutangazwa

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 by’abo mu amashuri abanza (P6) n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level) azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.
Ni ibyasohotse mu itangazo rya MINEDUC ryo kuri iki Cyumweru, ryanagaragaje ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025.
MINEDUC yagize iti: ”Minisiteri y’Uburezi yashimiye kumenyesha abakandida, ababyeyi n’abaturage bose ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye(S3) umwaka wa 2024/2025, azasohoka ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025 saa cyenda z’amanywa.”
Yongeyeho ko abantu bashobora kuzakurikirana icyo gikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rwayo rwa YouTube.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko abiyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange bari 149 134 barimo abakobwa 82 412 n’abahungu 66 722.
Mu gihe abasaga ibihumbi 220 ari bo bakoze ibizamini bosoza amashuri abanza barimo abakobwa 120.635, abahungu 100.205, n’abafite ubumuga 642.
