Amakuru y’Imibereho System aracyakeneye kuzuzwa

Kuva ibyiciro by’Ubudehe byasimburwa n’uburyo bushya bwitwa ‘Imibereho System’, aho amakuru y’umuryango aba abitse mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo bifashe Leta gukora igenamigambi cyane cyane hunganirwa ingo zifite amikoro make, haracyagaragaramo amakuru atuzuye, bikaba bisaba ko buri Munyarwanda yitabira kuzuza amakuru y’umuryango.
Bamwe mu baturage bavuze ko sisitemu batari basanzwe bayizi ku buryo bayisobanukiwe.
Munyeshyaka Ferdinand utuye mu Mudugudu wa Mukimba, Akagari ka Kibingo, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye yagize ati: “Ubu ni bwo nyumvise mu buryo busobanuye, nagerageje no kuyicishamo muri telefone bambwira ko urugo rwanjye rutabaruye.”
Niyonizeye Jeannine ukora imitako, wo mu Mudugudu wa Mukimba, Akagari ka Kibingo, mu Murenge wa Karama we yavuze ko sisitemu atayisobanukiwe ariko bigeze kuyivugaho mu nama.
Rwagasana Alexis na we yatangarije Imvaho Nshya ko sisitemu yayumvise,ariko atavuga ko ayisobanukiwe neza.
Ati: “Ntabwo nayikurikiye neza, gusa numvise binsaba biriya byo gukora utunyeyeri nsa naho mbigendamo buke, nabyumvise mu Nteko y’abaturage.
Ubu rero icyo nkuye aha nta gihe umuntu atiga, nanjye ndiga kwinjira muri iyi sisitemu uko bikorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yavuze ko nubwo hagaragara abaturage bataramenya ubwo buryo, abenshi barangije kwiyandikisha, n’abasigaye bagiye gukaza ubukangurambaga.
Yagize ati: “Ubu kugera ubu iyi gahunda tumaze kugera ku kigero cya 75%, mu by’ukuri dufite ingo 405 zabaruwe ko zitari muri sisitemu [….] Ubukangurambaga burakomeje bazafashwa n’abakangurambaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari na ba SEDO, tugakoresha n’imvugo yumva kugira ngo abashe kumva yuko urugo rwe rutari muri sisitemu n’ubundi n’ubufasha, kwivuza n’ibindi bitakunda kuko byose ari ho bizabazwa.”
Yavuze ko ari sisitemu ikomatanyije izaba ifite amakuru y’umuryango yose.
Impamvu abaturage batayizi twashyizehin
Umuyobozi wa Loda Nyinawagaga Claudine yavuze ko ufite telefone ashobora kureba amakuru ye, atiriwe ajya ku Kagari.

Yavuze ko atayisobanukiwe ariko bayivuzeho gato mu nteko z’abaturage.
Yagize ati: “Batubwiye ko ibyiciro by’Ubudehe byavuyeho, ariko umuntu azajya areba uko urugo rwe ruhagaze mu buryo bw’ubukungu n’imfashanyo izajya igenwa na Leta abafashwa. Ushaka kureba uko urugo rwe ruhagaze agaca ku*195# umuntu agakurikiza amabwiriza.
Yagiriye inama ko abatagaragaza amakuru y’imiryango yabo begera urwego rw’Akagari agahabwa ibisobanuro.”
Mu kurushaho kwegera abaturage ngo bamenye amakuru yerekeye Imibereho System, yavuze ko byakoroha no kubasanga mu Midugudu.
Yagize ati: “Iyo sisitemu birashoboka kubasanga mu Midugudu biroroshye, mu nteko z’abaturage buri wa Kabiri tukabasanga mu Midugudu twajyana n’ababishinzwe kugira ngo abahaje duhite tubandika igihe dusanze batarandikwa, ariko ubundi umuntu ashobora kujya ku Kagari.”
Yongeyeho ko ikindi ari ugukomeza ubukangurambaga kuko ufite telefone bitamusaba ko ava iwe, keretse iyo asanze hari ibyo agomba gukosoza, icyo gihe ni bwo ajya ku Kagari.
Yavuze kandi ko biteganyijwe ko gukoresha Imibereho System bizatangirana n’ukwezi kwa karindwi 2024 n’ubundi kandi yatangiye gukoreshwa agusa hakiri gukosorwamo amakuru ahabayeho kwibeshya kuko ari mu ntangiriro gusa sisitemu izagenda yiyubaka hazagenda hongerwamo amakuru abura.
Yavuze ko kandi iyo sisitemu ihuzwa n’izindi zirimo iy’ubutaka, iya Ejo Heza, iya RRA. Ibyo bizafasha kuzaba ari sisitemu irimo amakuru nyakuri inahujwe na sisitemu y’irangamuntu Ibyo byose bikazafasha kuba ari sisitemu ifite amakuru yuzuye, atarimo amakosa bikazihutisha serivisi zihabwa abaturage.


Ndagijimana Protais says:
Gicurasi 6, 2025 at 2:27 pmNdifuza gushirwa muri system imibereho
Habumugisha says:
Gicurasi 6, 2025 at 9:04 pmkureba ko ndi muri systeme imibereho
Ndagijimana Jean de Dieu says:
Kamena 3, 2025 at 2:39 pmNibyiza