Amagare: Tadej Pogačar yageze i Kigali

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umunya-Slovenia Tadej Pogacar usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare yageze i Kigali aho yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare izatangira tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, ni bwo uyu mukinnyi yageze i Kigali n’abandi bakinnyi icyenda bagize Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Slovenia izitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Pogacar w’imyaka 26 aheruka kwegukana Tour de France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, iba iya kane muri rusange.

Pogačar yegukanye kandi Shampiyona y’Isi ya 2024 mu gusiganwa mu muhanda yabereye i Zürich mu Busuwisi.

Kuri iyi nshuro, arahabwa amahirwe yo kongera kuyegukana kuko ari umuzamutsi mwiza mu gihe Shamiyona y’Isi y’i Kigali izaba yuzuyemo udusozi turimo Norvège na Mur de Kigali (Kwa Mutwe) byitezwe ko tuzagora benshi.

Uretse Tadej Pogačar, abandi bakinnyi umunani bagize Ikipe y’Igihugu ya Slovenia barimo Primož Roglič, Matej Mohorič, Domen Novak, Luka Mezgec, Matevž Govekar, Gal Glivar, Jaka Primožič na Matic Žumer.

Isiganwa rizabera mu Rwanda ni rimwe mu masiganwa agizwe n’udusozi twinshi dufite intera ya kilometero 5,475 mu ntera y’ibilometero 267,5 bizakinwa.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE