Amagare:  Abazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Afurika 2022 batangiye imyiteguro

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuva taliki 22 kugeza 27 Werurwe 2022, mu Mujyi wa  Sharm El-Sheikh mu Misiri hazabera shampiyona  y’Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare mu muhanda “African Continental Road Championships 2022”.

Mu rwego rwo kwitegura iyi shampiyona, abakinnyi bazahagararira u Rwanda batangiye umwiherero  n’imyitozo mu Karere ka Bugesera.  Umutoza akaba yarahisemo ko abakinnyi bakorera imyitozo muri aka gace kuko hatambika  nk’aho bazakinira mu Misiri.

Abakinnyi 21 bahamagawe

Aba bakinnyi bari mu  byiciro bitandukanye, hari icyiciro cy’abangavu “Women Juniors” ahahamagawe abakinnyi 4 ari bo Tuyishimire Claudine, Uwera Aline, Ingabire Domina (Bugesera CT) na Umwamikazi Jazilla (Les Amis Sportifs).

Mu bakobwa bakuru  n’abatarengeje imyaka 23 “Elites & U-23”, hari abakinnyi  5 ari bo  Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Tuyishimire Jacqueline, Mukashema Josiane na Irakoze Neza Violette (Benediction Club).

Mu ngimbi “Men Juniors” hari Ndayisenga Bonheur (ANCA), Uwihanganye Fabien (Muhazi CG), Mucyowera Regis (Cine Elmay) na Tuyizere Hashim (Les Amis Sportifs) naho mu bahungu bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men Elites & U-23”  hari Muhoza Eric, Niyonkuru Samuel (Les Amis Sportifs), Tuyizere Etienne (Benediction Club),  Mugisha Moise,  Mugisha Samuel,  Nzafashwanayo Jean Claude (Pro Touch),  Nsengimana Jean Bosco (Benediction Ignite) na Uhiriwe Byiza Renus (Qhubeka).

Umutoza mukuru ni  Sempoma Felix wungirijwe na Byukusenge Nathan na Ruhumuriza Abraham. Ruvogera Obed na Uwayezu Sandrine ni abafasha abakinnyi kunanura imitsi naho Uwimana Jean de Dieu Rafiki ni umukanishi.

Shampiyona y’Afurika iheruka ubwo yabaga ku nshuro ya 15  na bwo yabereye mu Misiri kuva taliki 02 kugeza 06 Werurwe 2021 aho Gibbons Ryan ari we wayegukanye. Ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 14 mu byiciro bitandukanye yitwaye neza yegukana imidali 14 yose hamwe.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE