Amagambo ya Nzovu na Yaka yatumye abo muri Gen-z Comedy basaba imbabazi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ubuyobozi bwa Gen-z Comedy busanzwe butegura ibitaramo by’urwenya, bwasabye imbabazi abakunzi babo kubera ubutumwa bise ko buyobya urubyiruko bwari bukubiye mu byo Yaka na Nzovu bavuze mu gutera urwenya kwabo.

Yaka na Nzovu basanzwe bamenyerewe mu gutera urwenya cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakaba baheruka gutumirwa mu gitaramo giheruka cya Gen-z comedy kubera ubusabe bw’abakunzi b’ibyo bitaramo bari baherutse gutaramirwa na bo banyarwenya ubwo hizihizwaga imyaka itatu ibyo bitaramo bimaze biba.

Mu butumwa Fally Merci, usanzwe ategura Gen-z Comedy, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze n’iza Gen-z Comedy kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, basabye abakunzi babo n’ababakurikira imbabazi, kubera ubutumwa aba bagabo batambukije kuko nta rwenya ruburimo.

Banditse bati: “Twe abategura ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy show, dusabye imbabazi tubikuye ku mutima ku byavuzwe n’abatumirwa bacu Nzovu na Yaka, ubwo bari mu gitaramo cyacu cyabaye tariki 2 Gicurasi 2025, mu byo bavuze harimo amagambo adakwiye.”

[…] Wumvise neza ibyavuzwe, nta rwenya rurimo kuko ni ubutumwa bushobora gushora urubyiruko mu busambanyi, noneho butikingiye. Mu by’ukuri si ubu butumwa twifuza gutanga binyuze mu bitaramo byacu.

Muri icyo gitaramo ubwo Fally Merci yari abajije Yaka na Nzovu uko byagenze ngo babe inshuti, Nzovu yavuze mu mvugo yo gutebya ariko inumvikanamo ko bagizwe inshuti n’ubusambanyi.

Nzovu yavuze ko icyamweretse ko Yaka ari inshuti ye, ari uko yamuhaye umukobwa bari bamaze gusambana na we bagasambana agera aho anavuga ko yasanze nta gakingirizo afite hanyuma agahitamo kuryamana n’uwo mukobwa atikingiye.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo kongera kunyuza amaso mu mashusho yafashwe ubwo byavugwaga, basanze harimo ikibazo ari na yo mpamvu yafashe iya mbere mu gusaba imbabazi.

Ubuyobozi bwa Gen-z Comedy bugaragaza ko bicuza kuba ubwo butumwa bwaratambutse ku mbuga nkoranyambaga zabo kandi buhabanye n’indangagaciro zabo, intumbero n’ibyo bifuza kugeraho, intego zabo nka Gen-z Comedy ni ugufasha abantu kwidagadura, guhanga udushya bimakaza umuco wabo bagashyira imbere icyakunga ubumwe bw’abantu.

Bijeje ababakurikira, abafana hamwe n’abafatanyabikorwa babo, bavuga ko bakwiye icyubahiro ko nta na rimwe iyo migirire izongera kurangwa mu bitaramo byabo ndetse n’imbuga nkoranyambaga zabo.

Hashize imyaka igera kuri itatu ibitaramo bya Gen-z Comedy biba, aho igitaramo cyo kuyizihiza cyabaye tariki 27 Werurwe 2025, kigaragaramo abanyarwenya barimo Alex Muhangi, MC Mariachi, Pablo, Mudrat&Chiko, Maulana&Reign bo muri Uganda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE