Aliou Diarra ntagaragara mu mukino wa Al Ahli Tripoli

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umunya Mali Aliou Diarra ukinira APR BBC ntagaragara mu mukino wa gatatu wa Nile Conference mu Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ikipe ye izaguhuramo na Al Ahli Tripoli saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2025 muri BK Arena.

Ni nyuma yo kugira imvune yo mu mikaya yo mu matako (hamstring injury) mu mukino uheruka APR BBC yatsinzemo MBB yo muri Afurika y’Epfo amanota 103-81.

Ni igihombo gikomeye ku Ikipe y’Ingabo ifitanye umukino w’ishiraniro na Al Ahli Tripoli yo muri Libya zombi zimaze gutsinda imikino ibiri yikurikiranya mu itsinda rya Nile Conference kuko ari umwe mu bakinnyi bagize uruhare rugaragara mu intsinzi ebyiri APR BBC ifite muri iri rushanwa.

Ikipe itsinda hagati y’impande zombi irahita ibona itike yo gukina imikino ya nyuma (Finals) izabera muri Afurika y’Efo kuva ku wa 26 kugeza 14 Kamena 2025.

Biteganyiwe ko ntagindutse Alioun Diarra azagaruka mu kibuga mu mikino yo kwishyura izatangira ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, ubwo APR BBC izahura na MBB yo muri Afurika y’Epfo. 

Mbere uyu mukino wa APR na Al Ahli Tripoli harabaza umukino wa Nairobi City Thunder yo muri Kenya irahura na MBB yo muri Afurika y’Epfo saa kumi.

Aliou Diarra ntagaragara mu mukino wa Al Ahli Tripoli kubera Imvune yo mvune yo mu mikaya yagize mu mukino uheruka wa MBB
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE