Al Ahli Tripoli yegukanye BAL 2025 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Al Ahli Tripoli yo muri Libya yegukanye Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL2025) itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 88-67.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 14 Kamena 2025 muri SunBet Arena mu Mujyi Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Wari umukino utegerejwe cyane kuko iyi kipe yo muri Libya yifuzaga kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere yitabiriye, mu gihe iyo muri Angola ifite igikombe giheruka yashakaga kuba Ikipe ya mbere yegukanye iri rushanwa inshuro ebyiri zikurikirana.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane mu manota amakipe yombi atsindana bigaragara ko ntayemeraga gushyirwamo ikinyuranyo kinini.

Mu minota itatu ya nyuma Al Ahli yongereye ikinyuranyo abarimo Fabian White Junior na Jean Jacques Boissy batsinda amanota atatu.

Agace ka mbere karangiye, Al Ahli Tripoli iyoboye n’amanota 27 Kuri 19 ya Petro de Luanda.

Ikipe yo muri Libya yakomerejeho mu gace ka kabiri abarimo Jean Jacques Boissy, Jayden Admas na Caleb Agada batsinda amanota ndetse ikinyuranyo kigera mu manota 10 (35 -25).

Ku rundi ruhande Petro de Luanda yatsindaga amanota binyuze muri Aboubakar Gakou na Patrick Gardner watsindaga cyane.

Igice cya mbere cyarangiye Al Ahli Tripoli ikomeje kuyobora umukino n’amanota 43 kuri 38 ya Petro de Luanda.

Iyi kipe yakomeje kongera amanota mu gace ka gatatu abarimo Assem Marei, Mohammed Sadi na Fabian White Junior batsinda amanota menshi.

Ku rundi ruhande Petro de Luanda yanyuzago igatsinda binyuze muri Rigoberto Mendoza na Childe Dundao.

Aka gace karangiye Al Ahli Tripoli yatsinze Petro de Luanda 66-54.

Ikipe yo muri Libya yakomeje muri uwo mujyo mu gace ka nyuma abarimo Mohamed Sadi, Assem Marei batsinda cyane.

Mu minota ya nyuma, iyi kipe yatangiye gushimangira intsinzi ndetse no kugaragaza ko ikomeye.  Jaylan Adams atsinda menshi yongera ikinyuranyo kigera mu manota 21.

Umukino warangiye Al Ahli Tripoli yatsinze Petro de Luanda amanota 88-67 yegukana igikombe ku nshuro ya mbere yitabiriye iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatanu.

Umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) yabaye Jean Jacques Boissy wa Al Ahli Tripoli.

Umunyamali Aliou Diarra ukinira APR BBC yabaye umukinnyi wugariye neza.

Ikipe nziza y’irushanwa igizwe na Jean Jacques Boissy (Al Ahli), Jaylen Adams (Al Ahli), Majok Deng (Al Ittihad), Patrick Gardner (Petro de Luanda) na Aliou Diarra (APR).

Caleb Agada yishimira igikombe begukanye
Al Ahli Tripoli yegukanye BAL 2025 ku nshuro ya mbere yitabiriye iri rushanwa
Kapiteni wa Al Ahli Tripoli, Mohamed Sadi aterura igikombe begukanye ku nshuro ya mbere
Jean Jacques Boissy yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP)
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE