Akazi ka Polisi nta gahunda za tipu zibamo – RNP

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuntu uwo ari we wese unyuzwe na serivisi ahawe haba mu kabari, mu maguriro atandukanye, aho biyogesheshereza, kuri sitasiyo za lisansi, ahategerwa imodoka n’ahandi yibwiriza gutanga ishimwe rizwi nka ‘Tip’ aho wishyura amafaranga, nyuma ukongeraho gushimira uguhaye serivisi.

Ibi si ko bimeze mu nzego z’umutekano by’umwihariko muri serivisi zitangwa n’abapolisi igihe cyose bari mu kazi nkuko byemejwe na Polisi y’u Rwanda, RNP.

Mu gihe uhuye n’umupolisi uri mu kazi, akaguha serivisi wemererwa n’amategeko ni ngombwa ko wamushimira umuha amafaranga?

Iki ni ikibazo cyibazwa na buri wese wuzuye amarangamutima igihe ahawe serivisi nziza mu bintu yakekaga ko bishobora kumutwara umwanya cyangwa bitaribukunde.

Nawe ibaze umupolisi agusanze aho wicaye kuri sitasiyo ya polisi waje gusura umuntu wawe ukekwaho icyaha runaka, hanyuma akaguhuza n’umuntu wawe warangiza ugakora mu mufuka uti, akira uze kunywa fanta urangije akazi!

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yibajije niba aramutse abonye umupolisi uri mu kazi, akava mu modoka akamusuhuza ndetse byaba ngombwa akamugurira amazi, akibaza niba ibyo byemewe mu Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Urugero nkavuga ngo nkunda abapolisi akira 30 000 Frw uze kunywa fanta urangije akazi.”

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri X kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, yamusubije ko ishimwe ry’umuntu wese ukora neza, ari ukubona abo aha serivisi banyuzwe nayo.

Ikomeza igira iti: “Ubundi na we akabona ibyo agenewe n’amategeko kandi akazi ka Polisi nta gahunda za tip zibamo.”

Ruswa muri Polisi ingana na 36.60% mu bijyanye n’impushya z’ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga.

Mu bushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda ‘Rwanda Bribery Index 2024’ bwakozwe n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, TI-Rwanda, bugaragaza ko Polisi iri mu bigo Bine biri ku isonga mu hantu hagaragara ruswa mu Rwanda.

Icyakoze Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo butuma muri serivisi itanga hatabamo icyuho cya ruswa, nko mu mikorere y’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, gusuzumisha ibinyabiziga, abatwara ibinyabiziga bakarenza umuvuduko no mu bindi byiciro.

Polisi ikoresha ikoranabuhanga mu kwirinda ko habaho igishobora guhuza umupolisi n’umuntu ukeneye serivisi ku buryo byaba intandaro yo gutanga no kwakira ruswa.

Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku Isi mu bihugu 180 mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miterere ya ruswa, bukorwa n’Umuryango Transparency International, urwanya ruswa n’akarengane. 

U Rwanda rwazamutseho imyanya 6 n’amanota 4% ugereranyije n’icyegeranyo giheruka.

Muri Afurika, u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu no ku wa Mbere muri Afurika y’Iburasirazuba aho rukurikirwa na Tanzaniya. 

Ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi muri aka Karere, biri mu myanya y’inyuma n’amanota 20% ikindi 17%.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE